Rwamagana: Ikigo Nderabuzima cya Muyumbu kibutse Abatutsi bahiciwe muri Jenoside

Ikigo Nderabuzima cya Muyumbu mu Karere ka Rwamagana cyibutse ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Niyo yari inshuro ya mbere cyibutse mu buryo bw’umwihariko abakozi b’iri vuriro n’abarwayi bahiciwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Muyumbu, Rukundo Lin Pierre, avuga ko biteye agahinda kubona ahantu hagenewe gusigasira ubuzima bw’abarwayi hakorerwe ubwicanyi, kugeza ubwo abicanyi babuze ubwenge, bakica n’ababavuraga, babavuriraga abana n’ababyeyi.

Urubyiruko n'abakuze b'i Muyumbu bibutse abari abaforomo, abarwayi n'abarwaza biciwe mu Kigo Nderabuzima cya Muyumbu muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubyiruko n’abakuze b’i Muyumbu bibutse abari abaforomo, abarwayi n’abarwaza biciwe mu Kigo Nderabuzima cya Muyumbu muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Rukundo yavuze ko kwibukira kuri iri vuriro ari uguha agaciro umubare muni w’Abatutsi biciwe aha hantu ubusanzwe hashinzwe gutanga ubuzima ariko ngo ni n’umwanya wo guhumuriza abaturage kugira ngo bamenye ko jenoside itazongera kubaho ukundi.

Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, abicanyi binjiye mu Kigo Nderabuzima cya Muyumbu bagambiriye kwica uwitwaga umututsi wese wari uhari, harimo abakozi b’ivuriro, abarwayi ndetse n’abarwaza babo ku buryo ngo hiciwe Abatutsi basaga igihumbi.

Kwibuka ngo biratanga icyizere ku bato n'abakuru ko jenoside itazongera kuba ukundi.
Kwibuka ngo biratanga icyizere ku bato n’abakuru ko jenoside itazongera kuba ukundi.

Mu bahiciwe harimo n’uwari Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima, Gashugi Charles, umugore we wari umuforomo ndetse n’abana babo bari bane; bose nta n’umwe warokotse.

Abatutsi biciwe muri iryo vuriro ndetse n’impande zaryo basaga ibihumbi 2000 bajugunywe mu cyobo abicanyi bavugaga ko ari CND muri icyo gihe; kikaba cyari cyaragenewe kujugunywamo imyanda iva mu ivuriro.

Urubyiruko rw'abanyeshuri b'i Muyumbu rwitabiriye uyu muhango.
Urubyiruko rw’abanyeshuri b’i Muyumbu rwitabiriye uyu muhango.

Kabagambe Cyrille, murumuna wa Gashugi Charles wayoboraga iri vuriro, akaba yanavuze mu izina ry’imiryango y’abahaburiye ababo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko kugira umwihariko wo kuhibukira byatumye bakomera kandi bigatuma bongera kuhasubiza agaciro no kuhatekereza kuko bamwe ngo bari barahazinutswe.

Abafashe ijambo bose muri uyu muhango bashimiye Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi kuko ari zo zahagaritse jenoside yakorerwaga Abatutsi kandi bagaragaza ko umusingi w’ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite ari icyizere ndakuka cy’uko jenoside itazongera kubaho ukundi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nigikorwa kiza twashima
kandi izo nzirakarengane tuzifurije iruhuko ridashira

fidele yanditse ku itariki ya: 23-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka