Rwamagana: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 2 beguriye rimwe
Mugabushaka Pierre Claver wayoboraga Umurenge wa Muyumbu na Mushindaji Gaharaba Fred wayoboraga Umurenge wa Musha, yo mu Karere ka Rwamagana, ntibakiri abayobozi b’iyi mirenge nyuma yo kwegurira rimwe tariki ya 2 Mata 2015 ku mpamvu ziswe “izabo bwite”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, yemeje aya makuru ndetse ahamya ko yamaze kubona amabaruwa yo gusezera ku kazi kw’aba bayobozi b’imirenge ya Muyumbu na Musha.
Ku mpamvu yihishe inyuma y’iyegura ry’aba bayobozi b’imirenge, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, yavuze ko nta yindi ubuyobozi buzi uretse kuba gusa bakiriye ayo mabaruwa yabo asobanura ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa mu Karere ka Rwamagana, yavugaga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Mugabushaka Pierre Claver, yinjiye mu bikorwa byo gupiganira amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko afatanyije n’umugore we ukora nka rwiyemezamirimo.
By’umwihariko ngo Mugabushaka yagize uruhare mu buriganya bwatumye umugore we atsindira isoko ryo kugemura imyaka ku Rwunge rw’Amashuri rwa Muyumbu (Groupe Scolaire Muyumbu), ishuri riri mu murenge ayobora kandi ryegeranye n’ibiro by’umurenge; ndetse ngo nyuma yo kuritsindira, imodoka ye ni yo yakoreshwaga mu kugemura imyaka.
Aya makuru kandi yavugaga ko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Mushindaji Gaharaba Fred, yaba yarinjiye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge yayoboraga, na we, mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuri Mushindaji we, binavugwa ko ubu atakibarizwa mu Karere ka Rwamagana no mu Rwanda muri rusange, kuko amakuru avuga ko yaba yaramaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akaba atari ari mu Rwanda ubwo yasezeraga.
Kigali Today yashatse kuvugisha aba banyamabanga nshingwabikorwa beguye ariko ntibyakunda.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza ahubwo nabandi bikeka amababa ni bakore gahunda. baceho wenda abasigaye bakora ibyo bashyiriweho ,gusa no munzego zibanze birakwiye ko bakegura abunva bari busy.
Imana Ishimwe Kuba uwa Muyumbu Yavuyeho, Uzi Gushaka Yo Ibyangombwa Attestation Imara Icyumweru Ngo Ntawuhari,service Zaho Ni Ibibazo Nagende Turamukizee
ikibazo hazaza abarya kurusha abavuyeho
ikibazo hazaza abarya kurusha abavuyeho
bose babaye abacuruzi bore bafite ama ben atwara imicanga mukore iperereza kandi izo ben nizo zikora ibyo biraka byamasoko
EREGA KUYOBA MURWANDA BIRAKAZE UBUSE MEYA WA RUSIZI ARIHE
Abo beguye ni bacye. Iyaba bagendaga bose, kuko amanyanga yabo ararambiranye kandi arakabije. Mu z’ibanze hakwiye umweyo rwose.
Ariko HE ntiyababujije kongera kubeshya abaturage ngo mweguye ku mpamvu zanyu bwite?
Ndabona umusaruro w’umwiherero w’Abayobozu bakuru b’igihugu cyacu uherutse kubera i Gaburo ugenda ugaragara.
Erega n’ubundi aho byapfiraga ni kuriya gukingiranira ikibaba cy’abayobozi.
N’uburyo Abayobozi bashyirwa mu myanya byongere bisubirwemo ejo tutazibona tuyoborwa n’akazu ka FAMILY AND FRIENDS yenda na H.E akazisanga atakibasha kugakontorora.