Perezida Ruto yaganiriye na Gen (Rtd) Kabarebe nk’intumwa yihariye ya Perezida Kagame
Ku wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025, Perezida William Ruto wa Kenya yakiriye mu biro bye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe nk’Intumwa yihariye ya Perezida Paul Kagame.

Baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Kenya, ibibazo bireba Akarere n’umuhate ibihugu byombi bihuriyeho mu kongerera imbaraga ubutwererana mu mahoro, umutekano, ubucuruzi no kwihuza kw’Akarere.
Ni amakuru yatangajwe na Perezida Ruto abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo n’izirebana n’Akarere, kandi ko biyemeje gukomeza ubufatanye mu bijyanye no kurushaho kwimakaza amahoro n’umutekano, ubucuruzi no kwihuza kw’Akarere.
Yavuze ko Kenya n’u Rwanda bakiri abafatanyabikorwa bahamye, mu guteza imbere umutekano n’iterambere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Umubano w’u Rwanda na Kenya uhagaze neza kuva mu myaka myinshi ishize. Ushingiye cyane cyane ku bufatanye mu rwego rwa politiki ndetse n’ubukungu.
Ubufatanye bw’ibihugu byombi bwashimangiwe n’amasezerano byagiranye mu bihe bitandukanye, arimo 10 yasinywe muri Mata 2023 yo guteza imbere ubuhinzi, uburezi, ibijyanye n’amagororero, amahugurwa mu bya dipolomasi, ikoranabuhanga, ubuzima, urubyiruko no guteza imbere amakoperative.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|