Abakozi b’akarere ka Rwamagana barashinja sosiyete yitwa “Revolution Electronic Ltd” kubatekera umutwe mu ntangiriro z’icyumweru gishize ikabambura amafaranga.
Abaforomo n’ababyaza 198 barangije amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu Ishuri ry’Ubuforomo n’Ububyaza rya Rwamagana ku wa 27 Kanama 2015 basabwe kujya bazirikana indahiro barahiye.
Mu mahugurwa yahuje abagize urwego “DASSO” mu Karere ka Rwamagana ku wa 20 Kanama 2015, basabwe ikinyabupfura kugira ngo banoze inshingano zabo.
Dr. Mukeshimana Madeleine niwe wagizwe umuyobozi mushya w’Ibitaro bya Rwamagana wasimbuye Dr. Nkuranga John Baptist ugiye gukomeza kwiga.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana burasaba abagize urwego rwa DASSO kwirinda guhutaza abaturage, ahubwo bagashyira ingufu mu kurinda icyahungabanya umutekano cyose.
Umupfakazi w’abana 6 utuye mu Murenge wa Mwurire, Akarere ka Rwamagana, arashinja ubuyobozi kumwambura inka yahawe muri “Girinka”, bukayigabira undi.
Abaturage bakorera imirimo itandukanye mu Mujyi wa Rwamagana baravuga ko muri iyi mpeshyi bugarijwe n’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato, kandi bikaba bikomeje kubatera igihombo kuko hari n’igihe bamara umunsi wose badakoze.
Padiri Dominique Karekezi wayoboraga Ishuri Rikuru rya Kibungo (INATEK) yashyinguwe mu cyubahiro i Rwamagana ku wa gatanu tariki 14 Kanama 2015.
Hagamijwe kurushaho gufasha abaturage kwandikisha ubutaka bwabo no gukora ihererekanya ryabwo kandi hubahirizwa icyo bwagenewe gukora, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere cyahuguye abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yo mu Ntara y’Iburasirazuba ku mategeko (…)
Mu ijoro rishyira tariki 5 Kanama 2015, inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana zatahuye uruganda rwa “Kanyanga” mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu wa Gahondo mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi ndetse zita muri yombi abantu bane bari batetse Kanyanga cyakora nyir’urwo ruganda witwa Mukamusangwa Donatha yahise yiruka (…)
Abaturage bo mu Murenge wa Muhazi, Perezida Paul Kagame atuyemo, mu Karere ka Rwamagana, barasaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa, agakomeza kuyobora u Rwanda kugeza igihe azasazira ngo kuko inyungu yagejeje ku Banyarwanda zisumba kure agaciro k’ “umubare wa manda”.
Nsaziyinka Damien, umusaza w’imyaka 70 y’amavuko utuye mu Kagari ka Bicumbi mu Murenge wa Mwurire wo mu Karere ka Rwamagana, aravuga ko Perezida Paul Kagame afite ubuhanga budasanzwe mu miyoborere ye ndetse agasaba Abanyarwanda kugira ubushishozi bagahindura Itegeko Nshinga kugira ngo bakomeze bamutore igihe cyose.
Abaturage b’Akarere ka Rwamagana baratangaza ko nubwo Perezida Paul Kagame yabakoreye ibikorwa byinshi byiza byabagejeje ku iterambere bishimira, bakimukeneyeho ibindi byinshi kurushaho, bikaba ari n’impamvu ituma basaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ihindurwa, itegeko rikavugururwa kugira ngo bongere bamutore.
Bamwe mu batuye mu karere ka Rwamagana barifuza ko Perezida Kagame ubwe yavuga ko yemeye ubusabe bwabo, kugira ngo bamenye ko ibyo baharanira bizatanga umusaruro.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Rwamagana baravuga ko ntawe utabona ibyiza Perezida Kagame yakoreye u Rwanda, bityo ngo abatinya kubivuga basa n’umuvugabutumwa utinya guhamya Imana kandi ari cyo yahamagariwe.
Mu biganiro bihuza abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’abaturage ku busabe bwo kuvugurura Itegeko Nshinga, abatuye mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, bahamya ko nta muntu u Rwanda rufite wasimbura Perezida Paul Kagame, bityo bagasaba ko iri tegeko ryavugururwa agakomeza kuyobora u Rwanda kugeza igihe (…)
Ambasaderi wa Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Erica Barks-Ruggles, atangaza ko umuganda ari inkingi ikomeye yo guhuriza hamwe imbaraga no gufashanya, bityo mu gihe ukozwe neza bikaba bifasha igihugu gutera imbere.
Abarimu n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya “Mercer” (Mercer University) yo muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baratangaza ko ibikorwa by’Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside (AVEGA - AGAHOZO) bikwiriye kuba isomo ry’ubumuntu ku batuye isi kuko ngo bigaragaza ukwihangana gukomeye no kwiyubaka nyuma yo kugirwa (…)
Abaturage b’Akarere ka Rwamagana bibumbiye mu matsinda 404 yo kwiteza imbere afashwa n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE), barishimira ko nyuma yo kwibumbira hamwe bagakora ibikorwa by’iterambere, ubu babashije kwigobotora ubukene bukabije barimo kandi bakaba bakomeje urugendo rwo gutera imbere ubudasubira inyuma.
Abikorera bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagan, kuri uyu wa 6 Nyakanga 2015, bakusanyije inkunga ya miliyoni 2 n’ibihumbi 397 yo gushyigikira ikigega “Ishema ryacu” kigamije kwishyura ingwate isaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ubutabera bw’u Bwongereza bwaciye Lt. Gen. Karenzi Karake kugira ngo afungurwe (…)
Komiseri mu Muryango wa FPR Inkotanyi, Monique Mukaruriza, arasaba abanyamuryango b’iri shyaka n’abandi Banyarwanda, guhagurukira hamwe bagakora cyane kugira ngo batere imbere, bigire; kuko ari byo bizabashoboza kwihesha ishema n’agaciro imbere y’amahanga.
Uwamariya Odette uyobora Intara y’Iburasirazuba, akaba asanzwe ari Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, ni we wongeye gutorerwa kuyobora uwo muryango mu matora y’abagize inzego za FPR ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba arimo kubera i Rwamagana kuri uyu wa 28 Kamena 2015.
Intore zo mu Karere ka Rwamagana zisoje icyiciro cya gatatu cy’urugerero kuri uyu wa 26 Kamena 2015 zari zimazeho amezi 6, zirashimirwa uruhare zagize mu gufasha abaturage kuzamura imyumvire no gutera imbere.
Abaturage b’Akarere ka Rwamagana babarirwa mu bihumbi 10 baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana itabwa muri yombi rya Lt. Gen. Karenzi Karake, basaba ko u Bwongereza bwamurekura vuba na bwangu.
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje urugamba rwo kurwanya ruswa, abapiganira amasoko ya Leta bazwi nka ba “Rwiyemezamirimo” baremeza ko ruswa ikivuza ubuhuha muri uru rwego, kandi ngo bakaba bayisabwa cyane iyo bigeze mu kwishyurwa amafaranga ku mirimo baba barakoze. Ibyo ngo bigakorwa inzego zishinzwe kwishyura zibatinza kugira (…)
Umukuru [mushya] w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana, Uwamariya Odette, akaba na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, arasaba abanyamuryango ba FPR muri aka karere kubaka ubufatanye kugira ngo babashe guteza imbere akarere kabo gafite amahirwe menshi ariko kagakunda kugaragara inyuma mu ruhando rw’imihigo.
Urwunge rw’Amashuri rwa APPEGA Gahengeri ruherereye mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa 21Kamena 2015, rwibutse abari abanyeshuri n’abarimu barwo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Uwamariya Odette uyobora Intara y’Iburasirazuba ni we wegukanye intsinzi y’Umukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu rwego rw’akarere ka Rwamagana, atsinze Uwizeyimana Abdoul Kalim uyobora aka karere, mu matora y’abagize inzego z’uyu muryango mu Karere ka Rwamagana arimo kubera i Kitazigurwa mu mu Murenge wa Muhazi.
Abagize Urwego Rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) bo mu Karere ka Rwamagana, bafashije umukecuru w’incike ya jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Mudugudu wa Kangerero, mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro wo mu Karere ka Rwamagana, bamuha ibikoresho byo mu nzu, ibiribwa bamukorera imirimo (…)
Abagabo babiri bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kigabiro mu Karere ka Rwamagana bakurikiranweho kwiyita abakozi b’umuryango mpuzamahanga urwanya akarengane na ruswa “Transparency International/Rwanda”, bakambura abaturage amafaranga bababeshya ko bazabaha akazi naho abandi bakababeshywa kuzabakemurira ibibazo.