Senateri Tito Rutaremara aranenga cyane abagabo bafite ingeso yo kwihakana abana babyaye kuko ngo ari ibintu bibi, ku buryo n’inyamaswa zidatinyuka kubikora uretse ingurube gusa nabwo iyo yabwaguye ntihite ibona ibyo irya biyihagije.
Abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu turere twa Rwamagana na Bugesera, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28/11/2014, bafashije imiryango 15 y’abatishoboye yo mu karere ka Rwamagana bayishyikiriza umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’abantu 40 y’uyu mwaka wa 2014-2015.
Intara y’Iburasirazuba hamwe n’inzego nkuru z’igihugu nka za Minisiteri, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28/11/2014, bateraniye i Rwamagana mu nama nyunguranabitekerezo igamije kunoza igenamigambi ry’ibikorwa biteganyijwe gukorwa mu turere twose tuyigize mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2015-2016.
Depite Nyiragwaneza Athanasie arasaba abaturage b’akarere ka Rwamagana guhinga igihingwa cya Soya ku bwinshi kuko ifite isoko rikomeye ry’Uruganda Mount Meru Soyco ruri mu karere ka Kayonza rukaba rukora amavuta muri iki gihingwa.
Ndayisenga Valens, umusore w’imyaka 20 ukomoka mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, akaba ari na we wegukanye irushanwa rya “Tour du Rwanda 2014” tariki 23/11/2014, arashishikariza bagenzi be bakiri bato gukunda uyu mukino wo gusiganwa ku magare kandi bakawitabira kuko ngo bashobora kugera ku ntera nk’iyo na we agezeho.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kadasumbwa mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwurire wo mu Karere ka Rwamagana, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25/11/2014, bataye muri yombi umugabo witwa Zirimabagabo Innocent wari umaze kubiba insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 45, aturutse mu Karere ka Kicukiro ko mu (…)
Mu Ntara y’Iburasirazuba, hamaze gutangizwa umushinga w’ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba utegerejweho kugeza amashanyarazi ku ngo ibihumbi 49 n’ibigo by’amashuri 1000 byo muri iyi Ntara mu gihe cy’imyaka 4, ukazatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 19.
Abacuruza za resitora n’utubari mu karere ka Rwamagana barasabwa kwita ku isuku mu buryo budasubirwaho, kugira ngo ubucuruzi bwabo butere imbere ariko n’ubuzima bw’abaturage bafata amafunguro yabo budahumanye.
Abahinzi bo mu ntara y’Iburasirazuba barasabwa kurushaho guhinga igihingwa cya Soya kuko umusaruro bakweza wose ufite isoko rikomeye ry’Uruganda “Mount Meru Soyco” ruri mu karere ka Kayonza, rukaba rukora amavuta muri iki gihingwa cya Soya.
Nyuma y’icyifuzo cy’abaturage b’umurenge wa Muhazi cyo kubaka urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabare ruri muri uyu murenge, ubuyobozi bwawo buratangaza ko haranatangiye ubukangurambaga bwo gushaka amafaranga asaga miliyoni 41 azarwubaka.
Imirambo ibiri y’umugabo n’umugore we bari baburiwe irengero ku wa Mbere tariki ya 27/10/2014, mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31/10/2014, yataruwe mu gishanga cya Nyagashi kiri ku ruhande rw’ikiyaga cya Muhazi ruherereye mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana.
Ababyeyi b’impuhwe bo mu karere ka Rwamagana bazwiho kwakira no gufasha abana baba batereranywe n’ababibarutse, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28/10/2014, bateraniye mu rugo rwa mugenzi wabo wakiriye uruhinja mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 10, kugira ngo bamuhembe nk’umubyeyi wibarutse umwana.
Ababyeyi bo mu karere ka Rwamagana basabwe kuba maso bakita ku bana babo kugira ngo babarinde ibyabashuka bikabashora mu ngeso mbi zibangiriza ubuzima, muri iki gihe ahenshi mu Rwanda abana bashoje amashuri abanza bajya mu biruhuko guhera kuri uu wa gatanu tariki 24/10/2014.
Nyuma yuko Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania bajyanywe mu turere dutandukanye, aboherejwe mu murenge wa kigabiro mu karere ka Rwamagana bashyikirijwe amazu atandatu.
Amaduka atanu ari mu nzu y’ubucuruzi yo mu mujyi wa Rwamagana, ahazwi ku izina ryo “Kwa Murenzi”, yibasiwe n’inkongi y’umuriro, ahagana saa moya n’iminota 40 zo ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 1/10/2014; ibicuruzwa byinshi bitarabarurirwa agaciro birakongoka.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatashye ku mugaragaro inyubako nshya y’ishami ryayo ryo mu Ntara y’Iburasirazuba riri mu karere ka Rwamagana, ku mugoroba wo ku wa gatanu, tariki 26/09/2014.
Mu karere ka Rwamagana hatangijwe imurikagurisha rya 6 ry’intara y’Iburasirazuba ku gicamunsi cyo kuwa 21/09/2014, rihuje abamurikabikorwa 131 baturutse mu bihugu bitanu by’Afurika ndetse no ku mugabane wa Aziya.
Abikorera bo mu bihugu birindwi, bamaze kwemeza ko bazitabira imurikagurisha rya 6 ry’Intara y’Iburasirazuba riteganyijwe tariki 18-28/09/2014 mu karere ka Rwamagana, nk’uko byemezwa na Eng. Habanabakize Fabrice, ukuriye urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Urubyiruko rwibumbiye muri Sendika y’Abubatsi, Ababaji n’Abanyabukorikori (STECOMA) bo mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 30/08/2014 bahuriye mu gikorwa cyo kuvugurura inzu y’umusaza utishoboye kandi umugaye, Rubanguka Aloys, utuye mu mudugudu wa Kirehe mu kagari ka Nyagasenyi ho mu murenge wa Kigabiro (…)
Abadepite bo mu gihugu cy’Ubuyapani ndetse n’abayobozi b’Ikigo cy’Ubuyapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (JICA) barishimira uko inkunga ihabwa u Rwanda ikoreshwa neza kandi ikagira impinduka zigaragara mu mibereho y’abaturage bo hasi.
Abaturage bo mu Kagari ka Nkomangwa mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana barishimira ko babonye ivuriro hafi yabo, mu gihe ubusanzwe bajyaga bakora urugendo rugera ku birometero 8 bajya ku Kigo Nderabuzima cya Ruhunda ari cyo kiri hafi yabo.
Banki ya COGEBANQUE yatashye inyubako nshya y’ishami ryayo riri mu karere ka Rwamagana nyuma y’imyaka 8 yari imaze ikorera muri aka karere mu buryo bwo gukodesha.
Itorero Presbyterienne mu Rwanda (EPR), kuri iki Cyumweru, tariki ya 24/08/2014, ryatangije ku mugaragaro Peresibiteri ya Zinga (Zinga Presbytery) ndetse ryimika Umushumba akaba n’Umuvugizi w’iyi Peresibiteri ibumbye Itorero EPR mu Ntara y’Iburasirazuba, hatabariwemo akarere ka Bugesera.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, arasaba abinjiye mu rwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (DASSO) guharanira kuzaba ibisubizo mu baturage aho kugira ngo bateze ibibazo kandi bagashyira imbere ikinyabupfura n’ubunyangamugayo kugira ngo bagere ku nshingano zabo.
Akarere ka Rwamagana katangije ubukangurambaga bwo kurwanya inkongi z’umuriro ndetse no guhangana n’ibiza muri rusange, by’umwihariko abaturage bahugurwa ku mikoreshereze y’igikoresho kizimya umuriro kizwi nka “kizimyamwoto”.
Abaturage b’akarere ka Rwamagana bataragerwaho n’amazi meza barasaba ubuyobozi bw’aka karere gukora ibishoboka kugira ngo bagerweho n’amazi ngo kuko ikibazo cy’ibura ry’amazi kibangamira imibereho myiza yabo harimo no guteza isuku nke.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Banki y’Isi akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe imari, Bertrand Badré, arashima ko u Rwanda rukoresha neza amafaranga atangwa n’iyi Banki mu rwego rwo gushyigikira imishinga iteza imbere abaturage.
Abanyeshuri biga bakanaba mu mudugudu “Agahozo Shalom Youth Village” uri mu karere ka Rwamagana, babashije gukora Radio yumvikana ku murongo 106.7 FM muri uyu mudugudu wose ndetse n’inkengero zawo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, Amazi, Isuku n’Isukura (EWSA) kiratangaza ko mu mpera z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2014, mu karere ka Rwamagana haba huzuye uruganda rw’amashanyarazi y’izuba ruzashobora gutanga ingufu zigera kuri Megawatt 8.5.
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye, umwe mu baturage b’akarere ka Rwamagana yavuze ko ibyiza Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yakoze nyuma yo guhagarika Jenoside no kubanisha neza Abanyarwanda bigatuma biteza imbere, ngo bituma abona ko igera ikirenge mu cy’Imana ngo kuko Imana itarobanura ku (…)