Abanyarwanda bifuza kujya muri Antigua and Barbuda ntibazajya basabwa Visa

Leta y’u Rwanda n’iya Antigua and Barbuda, zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, bemeranya gukuriraho viza abaturage b’ibihugu byombi batunze pasiporo z’ubwoko bwose, zirimo izisanzwe n’iza dipolomasi, hagamijwe kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe aboneka ku mpande zombi.

Ni amasezerano agamije koroshya imigenderanire hagati y'abaturage b'ibihugu byombi
Ni amasezerano agamije koroshya imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi

Ni amasezerano ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Ambasaderi warwo mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngonga, mu gihe Antigua and Barbuda yari ihagarariwe na mugenzi we, Amb. Walton Webson.

Ayo masezerano agizwe n’ingingo eshatu zirimo iyo gukuraho Visa ku baturage b’ibihugu byombi, iy’ubufatanye mu by’ubuzima ndetse n’igena ubufatanye mu by’ubukerarugendo.

Ibi bivuze ko umuturage w’u Rwanda ushaka kugirira uruzinduko muri Antigua and Barbuda nta Visa azajya asabwa. Ni na ko bizajya bigenda ku muturage w’ibi birwa ushaka gusura u Rwanda.

Mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri Jamaica mu 2022, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika na Caraïbe bihuriye kuri byinshi bitakurwaho no kuba ibice byombi bitegeranye ku ikarita y’Isi.

Yanavuze ko ibihugu bya Caraïbe bikeneye kurushaho kwimakaza umubano wabyo na Afurika, binyuze muri gahunda zifatika kandi zikemura ingorane ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere bihanganye na zo.

Antigua na Barbuda ni Igihugu cyo mu birwa byo mu Burasirazuba bwa Caraïbe, kigizwe n’ibirwa bibiri, ikinini giherereye mu burasirazuba bw’Inyanja ya Caraïbe, mu itsinda ry’ibirwa rizwi nka Lesser Antilles, gituwe n’abaturage barenga ibihumbi 90, aho benshi batuye ku kirwa cya Antigua kurusha Barbuda.

Iki gihugu giherereye ahahurira Inyanja ya Caraïbe n’Inyanja ya Atlantika, mu burasirazuba bwo hepfo ya Puerto Rico, kikaba kiri hafi y’ibindi bihugu nka Guadeloupe, Dominica na Saint Kitts na Nevis.

Ni igihugu gifite ubuso bwa kilometero kare 440 uteranyije ibirwa byombi, bituma kiba mu bihugu bito bya Caraïbe na Pasifika.

Ni ibirwa bibereye ubukerarugendo
Ni ibirwa bibereye ubukerarugendo

Icyo gihugu gisangiye n’u Rwanda kuba bihuriye mu Muryango w’Abibumbye no mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka