Iburasirazuba: Abashoramari bo muri Turukiya babonye aho gushora amafaranga

Abashoramari umunani bo mu Ntara ya Manisa yo muri Turukiya bishimiye iterambere n’amahirwe mu ishoramari bigaragara mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko mu buhinzi n’ubworozi ngo ku buryo byabahaye icyizere cyo kuzahashora imari yabo.

Ibi byatangajwe n’abagize itsinda ry’abo bashoramari, ubwo ku wa gatanu tariki 15/5/2015, bari mu Karere ka Rwamagana mu rugendo rwo gusura ibice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba kugira ngo birebere amahirwe ahari bashoramo amafaranga.

Umuyobozi Wungirije w'Inama y'Abayobozi ba Manisa Organised Industrial Zone, Mustafa Sarigözoglu (iburyo), avuga ko babonye amahirwe menshi y'ishoramari mu Rwanda.
Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Abayobozi ba Manisa Organised Industrial Zone, Mustafa Sarigözoglu (iburyo), avuga ko babonye amahirwe menshi y’ishoramari mu Rwanda.

Aba bashoramari bakuriye agace k’inganda zikomeye mu Ntara ya Manisa yo muri Turukiya, “Manisa Organised Industrial Zone”, bageze ku cyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana bavuye mu Karere ka Bugesera, ahateganyijwe umushinga w’ubworozi buzakorerwa ku buso busaga hegitare 3000.

Mu Karere ka Rwamagana, beretswe ishusho rusange y’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’amahirwe atandukanye ashobora gushorwamo imari nk’ubuhinzi, ubworozi, inganda n’ubukerarugendo.

Aha, barebaga filimi ngufi yerekana amahirwe ari mu Ntara y'Iburasirazuba.
Aha, barebaga filimi ngufi yerekana amahirwe ari mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuyobozi wungirije w’Inama y’Abayobozi b’agace k’inganda ka Manisa, Mustafa Sarigözoglu, yavuze ko bashimye cyane iterambere ry’u Rwanda kandi ngo hari amahirwe akomeye bumva bazaza gushoramo imari, nk’ubuhinzi, ubworozi ndetse n’inganda, ku buryo ngo bagiye kubinoza neza.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, avuga ko nyuma y’ibiganiro bagiranye n’aba bashoramari, babonye amahirwe ahari bakanyurwa; bityo nibasubira iwabo, bazohereza abatekinisiye bo kujya aho ibikorwa bikorerwa ndetse no kwiga uburyo nyabwo bwo kunoza ishoramari bakora.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Odette Uwamariya aganira n'Umuyobozi w'itsinda ry'aba bashoramari, Sait Cemal Turek
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya aganira n’Umuyobozi w’itsinda ry’aba bashoramari, Sait Cemal Turek

By’umwihariko, Intara y’Iburasirazuba yifuza ko aba bashoramari bafasha mu rwego rwo guteza imbere inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi no kubyongerera agaciro, kuko ngo Intara ya Manisa yo muri Turukiya yubatse urwego rw’inganda ku kigero gihanitse.

Guverineri Uwamariya yagize ati “Twebwe kuba tugitangira bo barateye intambwe ndende mu bukungu, tubona dukwiye gufatanya na bo, cyane cyane tukibanda ku nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi dukora hano mu ntara.

Aba bashoramari ngo bishimiye urugwiro basanganye Abanyarwanda.
Aba bashoramari ngo bishimiye urugwiro basanganye Abanyarwanda.

Turumva ari ahantu hakomeye twafatanya na bo, tukibanda ku nganda zitunganya inyama n’amata kugira ngo tubone byinshi twohereza hanze.”

Uruzinduko rw’abashoramari bo muri Turukiya ruje rukurikira urwo Abanyarwanda bagiriye muri icyo gihugu mu kwezi kwa Werurwe 2015; bikaba biri muri gahunda y’umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Turukiya ariko bikaba n’amahirwe mu nyungu z’ishoramari.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka