Iburasirazuba: Abaturage barasabwa kurwanya amagambo mabi mu gihe cyo kwibuka
Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, bakwitwararika bakirinda amagambo mabi yakomeretsa abandi kandi bagafatanyiriza hamwe n’inzego zitandukanye kugira ngo umutekano wo muri iki gihe cyo kwibuka udahungabana.
Hari mu nama y’umutekano yaguye y’Intara y’Iburasirazuba, yateranye kuri uyu wa wa 6 Mata 2015, basaba ko abantu bose biyumvamo inshingano z’ibikorwa bijyanye n’iki gihe birimo kwegera abarokotse Jenoside, kubahumuriza ndetse no kuremera abatishoboye.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yavuze ko kugeza ubu inzego zose zakoze ibishoboka kugira ngo umutekano wo mu gihe cyo kwibuka udahungabana ariko ko bisaba n’uruhare rwa buri wese kugira ngo bibashe kugerwaho, by’umwihariko abantu birinda amagambo akomeretsa.
Guverineri Uwamariya yongeye gushimira uruhare rw’abaturage mu gihe cyo kwibuka ngo kuko uko imyaka igenda ishira, abaturage bagenda babyitabira neza ku buryo ngo bitagifatwa nk’aho kwibuka ari iby’abarokotse Jenoside gusa.
Ku bw’ibyo ngo abaturage barasabwa gukomeza gufatanyiriza hamwe barwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imihango yo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi irabera mu midugudu guhera kuri uyu wa 7 Mata, mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage kandi na bo bagasabwa kumva agaciro kabyo ndetse no kwitabira ibiganiro bijyanye n’iyi gahunda.
Abaturage bongeye gusabwa kwirinda ibikorwa byose bijyanye n’imyidagaduro kugira ngo ibikorwa byo kwibuka bizabe mu mutuzo.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’uturere tw’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’abashinzwe umutekano, bemeranyije ko ingamba mu kubungabunga umutekano wo muri iki gihe zigomba gukazwa bidasubirwaho.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
dufatanye twirinde icyatuma umutekano muke mu bihe byo kwibuka kandi turwanye abapfobya jenoside bakanayihakana