Rwamagana: Abagenzacyaha basabwe guhangana n’ibyaha bikorwa mu ikoranabuhanga
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yasabye abagenzacyaha guhora bihugura kugira ngo banoze akazi bashinzwe, by’umwihariko mu guhangana n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ngo kuko muri iki gihe biteye inkeke kandi kubivumbura no kubirwanya bikaba bisaba ubumenyi bufatika.
Ibi IGP Gasana yabivugiye mu Karere ka Rwamagana, ku wa Kabiri, tariki ya 28 Mata 2015, ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi ibiri yari agenewe abagenzacyaha n’abashinjacyaha ku rwego rw’ibanze mu Ntara y’Uburasirazuba; yari agamije kubongerera ubumenyi mu kazi ndetse no kunoza imikoranire.

IGP Gasana yabwiye abagenzacyaha ko imikorere yabo ikwiriye kugendana n’umuvuduko w’iterambere u Rwanda ruriho kandi ntisigane n’ikoranabuhanga ririmo irya interineti, ngo kuko muri iyi minsi ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga byiganje cyane.
Ibyo ngo birasaba abapolisi guhora bihugura kandi bakivugurura mu mikorere yabo kugira ngo bakore igipolisi cy’umwuga kijyanye n’igihe.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yavuze ko aya mahugurwa ku bagenzacyaha n’abashinjacyaha azatuma habaho kunoza imikoranire hagati y’izi nzego kandi akazatanga umusaruro mu mitunganyirize y’amadosiye akorwa n’abagenzacyaha.
Mu rwego rwo guhangana n’ibyaha birimo ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, Polisi y’Igihugu itangaza ko kugeza ubu ikorana na Polisi z’ibihugu bikikije u Rwanda ndetse na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) kugira ngo nihagira icyaha gikorwa, batahure uwagikoze.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yarimo abagenzacyaha ku rwego rw’ibanze 25, abayobozi ba Sitasiyo za Polisi 17 ndetse n’abashinjacyaha ku rwego rw’ibanze 5; bose bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo police yacu igomba kurenza ubushobozi abanyabyaha
nibyo kabisa bagomba kwihugura kuko abanyabyaha barakataje kandi police yacu turayizera cyane
aya mahugurwa ni ingenzi, ibi gasana yababwiye bazabikurikize akazi kazaba keza