Abarimo Moïse Katumbi ntibakozwa iby’amasezerano RDC yagiranye n’amakipe y’i Burayi

Abanye-Congo barimo Moise Katumbi umuherwe akaba n’umwe mu banyepolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi, ntibakozwa iby’amasezerano Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iheruka kugirana n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi.

Ni amasezerano icyo gihugu cyagiranye n’amakipe arimo AC Milan yo mu Butaliyani, AS Monaco yo mu Bufaransa hamwe na FC Barcelone yo muri Espagne, kugira ngo azafasha RDC kuyamamariza ubukerarugendo.

Bizatuma muri rusange Leta ya RDC yishyura ikiguzi kingana n’Amayero arenga miliyoni 90 kugira ngo ayo makipe azayamamaze kugeza mu mwaka wa 2029, harimo agera kuri miliyoni 43 azishyurwa FC Barcelone yonyine. RDC ikazishyura iyo kipe hagati ya miliyoni 11$ na miliyoni 13$ ku mwaka mu gihe cy’imyaka ine y’aya masezerano.

Nyuma y’uko RDC imaze kugirana n’ayo makipe amasezerano, Umuyobozi w’Ishyaka Ensemble Pour La Republique (PPRD) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Moïse Katumbi, yandikiye ibaruwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi avuga ko ayo masezerano ari "Nk’igitutsi ku kababaro k’abaturage ba Congo".

Yagize ati: "Barasohora miliyoni z’amadorari yo gufasha amakipe akize cyane y’I Burayi mu gihe bananiwe gutanga 600 000$ ngo turangize shampiyona yacu y’umupira w’amaguru. Ni ngombwa kwibutsa ko shampiyona yacu yahagaze igeze hagati kubera kubura amafaranga?”
Arongera ati “Mu gihe bimeze gutyo, barasinya amasezerano n’amakipe yo hanze afite abakinnyi b’abasimbura bahembwa neza kurusha minisitiri wa Congo”.

Uyu mugabo uzwiho kutaripfana, yanabwiye Perezida Tshisekedi ibyakozwe bitagakwiye mu gihe Abanye-Congo barenga miliyoni 7 bavuye mu ngo zabo, bakaba bacumbitse mu nkambi zidasukuye zatawe na Leta, abarenga miliyoni 25 bakaba bashonje, ku buryo muri izo nkambi imiryango yose ibaho nta mazi, nta buvuzi, nta burezi, baba mu mahema yacitse. Agasanga igikenewe muri RDC ari ubutabazi kurusha kwamamaza.”

Aha kandi Katumbi yamenyesheje Tshisekedi ko ubuyobozi bwiza butagaragarira mu kwamamaza imigambi yabwo, ahubwo ko bwibanda ku guhagarika umubabaro w’abaturage, bukubaka amashuri, bukita ku barwayi, bugaha abaturage agaciro, kuko amafaranga y’Abanye-Congo ari bo akwiye kugirira akamaro.

Abanye-Congo bahuriye mu ishyaka PPRD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi baba mu Bubiligi, u Buholandi na Luxemburg, na bo bandikiye aya makipe y’i Burayi bagaragaza ko yakoze amahano ubwo yagiranaga na RDC aya masezerano kuko muri iki gihe hari gukorwa iperereza ku inyerezwa ry’umutungo mwinshi w’iki gihugu.

Bati “Mu gihe inkiko nyinshi ziri gukora iperereza ku isahurwa ry’umutungo w’iki gihugu, ku kwikungahaza mu buryo budakwiye n’ubundi buryo umutungo w’igihugu wakoreshejwe nabi, ntibikwiye, niba bitagize icyaha, kugirana amasezerano n’iki gihugu kugira ngo amafaranga yakifashishijwe mu gushora imari mu mishinga yo guteza imbere imibereho y’abaturage n’ibikorwaremezo asesagurwe.”

Abanyamuryango ba PPRD muri ibi bihugu basabye aya makipe gusesa amasezerano yagiranye na Leta ya RDC, kuko ashyigikira ubutegetsi budashoboye guteza imbere igihugu, kandi abaye yubahirije iyi nama, byayafasha kwigarurira abafana bayo b’Abanye-Congo babarirwa mu mamiliyoni.

Ibinyamakuru by’umwihariko iby’imikino muri Espagne, bivuga ko Barcelona ikeneye aya mafaranga ya RDC kugira ngo ayifashe kuzana abakinnyi bashya bazakina shampiyona itaha, no gushyira mu ngiro itegeko ry’iyo shampiyona izwi nka La Liga, rizwi nka 1:1, ritegeka amakipe gukoresha ingengo y’imari ingana n’ibyo yinjije.

RDC igiranye amasezerano n’amakipe yo ku mugabane w’u Burayi, mu gihe muri Gashyantare, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Thèrése Kayikwamba Wagner, yari yasabye amakipe ya Arsenal, Bayern Munich na Paris St Germain, guhagarika amasezerano afitanye na Leta y’u Rwanda yo kurwamamaza binyuze muri gahunda ya "Visit Rwanda".

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka