Dukwiye gutoza abana ubupfura –Nabahire
Nahabahire Anastase, Umuhuzabikorwa w’Urwego rw’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, arasaba ko ababyeyi bafata iya mbere mu gutoza abana babo ubupfura bakiri bato kugira ngo batazakurana ubunyamaswa nk’ubw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Ubu butumwa, Nabahire yabuhaye abaturage b’Umudugudu wa Rebero mu Kagari ka Mwurire mu Murenge wa Mwurire ho mu Karere ka Rwamagana, ubwo tariki 7 Mata, hatangizwaga gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu kiganiro yatanze ku kuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nabahire yasobanuye ko kugira ngo jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke, habanje kubaho gutegura abantu bakageza ubwo bata ubumuntu ari na byo byabagushije mu mutego wo guhinduka “ibikoko” byakoze Jenoside.
Nabahire yavuze ko muri iki gihe, hari abantu bagifite ipfunwe ry’uko babyaye abana bagakora Jenoside, ndetse bamwe muri bo bakaba batitabira gahunda zo kwibuka.
Ku bwe, agasaba ko abo baturage bakwegerwa, bagasobanurirwa ububi bwa Jenoside kandi noneho bakagira intego yo gutoza ababakomokaho kurangwa n’imigirire myiza itarangwamo ubugome.
Mu butumwa bwe, yasabye ababyeyi babyaye n’abatarabyara, gutoza abana babo ineza n’ubupfura bakiri bato, kandi bakavumbura imitego yabashora mu bikorwa bibi, kugira ngo babyirinde hakiri kare.

Nabahire yabwiye abaturage ko bakwiriye kwishimira ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite kuko bufite umurongo mwiza kandi butoza Abanyarwanda gukora ibikorwa byiza by’iterambere no kurwanya amacakubiri n’ivangura.
Ku bw’ibyo, ngo bakaba bakwiriye kubufasha kwiyubaka ubwabo bahuza imbaraga ziganisha u Rwanda ku cyerekezo cyiza kandi bose barwanya ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.
Urubyiruko by’umwihariko, rwasabwe kwitabira ibiganiro bitangwa muri iki gihe cyo kwibuka ku rwego rw’umudugudu, kugira ngo rusobanukirwe neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo na rwo rukure rwanga ikibi aho kiva kikagera ahubwo rwimakaze indangagaciro z’ubupfura hakiri kare.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
dutoze abana bacu umuco w’ubupfura maze bazakurane indangagaciro za kinyarwanda zizatuma babaho babanye neza mu mahoro