Rwamagana: Abaganga batewe ipfunwe na bagenzi babo bakoze Jenoside

Kuba abaganga bamwe baragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi kandi ari bo bashinzwe kurngera ubuzima, ni urukozasoni ku bakora uyu mwuga; nk’uko bitangazwa na bamwe mu baganga.

Abakora muri serivise z’ubuvuzi basabwa guhora bibuka kandi bakarwanya abahakana n’abapfobya jenoside kugira ngo hatazagira urengera akibagirwa, nk’uko biri mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr John Baptist Nkuranga, ubwo bibukaga ku nshuro ya 21, kuri uyu wa gatanu tariki 10/4/2015.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rwamagana, Regis Mudaheranwa, yasabye abakozi b'Ibitaro bya Rwamagana kubakira kuri Ndi Umunyarwanda kugira ngo barwanye abahakana n'abapfobya Jenoside.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana, Regis Mudaheranwa, yasabye abakozi b’Ibitaro bya Rwamagana kubakira kuri Ndi Umunyarwanda kugira ngo barwanye abahakana n’abapfobya Jenoside.

Muri ibi biganiro byari bihuje abakozi bakorera muri ibi bitaro bya Rwamagana, Dr. Nkuranga yavuze ko biteye agahinda n’isoni kuba hari abaganga bijanditse muri Jenoside bakica abantu, kandi mu myigire n’imyemerere n’inshingano zabo baba basabwa gutanga ubuzima ku mbabare.

Ku bw’ibyo, ngo ni ngombwa ko abakora muri serivise z’ubuvuzi bahora bibuka kugira ngo hatazagira utandukira yitwaje ko atazi ukuri kuri Jenoside.

Umuyobozi Wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Regis Mudaheranwa, wanatanze ikiganiro ku bakozi b’ibitaro bya Rwamagana, yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bose bakwiyumvamo Ubunyarwanda kandi bagakorera hamwe, ngo nta wakongera guhakana cyangwa ngo apfobye jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ngo icyo gihe bose baba maso kugira ngo hatabaho kurangara.

Abaganga bo mu Bitaro bya Rwamagana ngo batewe ipfunwe na bagenzi babo bakoze Jenoside.
Abaganga bo mu Bitaro bya Rwamagana ngo batewe ipfunwe na bagenzi babo bakoze Jenoside.

Innocent Twagirumukiza, ukorera muri serivise z’ubuvuzi bw’amenyo mu Bitaro bya Rwamagana, avuga ko ibiganiro bitangwa mu gihe cyo kwibuka ari ingirakamaro kuko byibutsa abaganga ko bafite ubushobozi bwo kwigisha abaturage kurwanya ihakana n’ipfobya rya jenoside kandi ngo bikaba bishoboka nk’uko babigisha kwirinda indwara.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka