Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bato 1148
Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa 1Kanama 2015, yungutse abapolisi bato 1148 barimo ab’igitsina gore 181, binjijwe muri uyu mwuga nyuma y’amahugurwa y’ibanze abinjiza mu gipolisi cy’u Rwanda bari bamazemo amezi 7 mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, wasoje aya mahugurwa y’icyiciro cya 11 ndetse akinjiza aba basore n’inkumi mu mwuga wa gipolisi, yabasabye kurangwa n’ubunyamwuga ndetse n’ubunyangamugayo bwubahiriza amategeko mu kazi kabo kandi abasaba kubanza kwiheraho ubwabo kugira ngo batange urugero ku bandi.

Minisitiri Harerimana akaba ari we wakiriye indahiro y’aba basore n’inkumi ndetse abinjiza muri Polisi y’u Rwanda ku ipeti rya “Police Constable”, ari na ryo rya mbere ritangirirwaho.
Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari, ACP Denys Basabose, yavuze ko aba basore n’inkumi bahawe inyigisho zibaha ubushobozi nyabwo bwo kunoza umwuga binjiyemo, kandi ngo nyuma y’aya mahugurwa bazagenda bahabwa andi masomo yo gukarishya ubumenyi mu kazi gatandukanye bazakora.

Mu gihe cy’amezi 7, aba basore n’inkumi bavuye mu buzima busanzwe binjira igipolisi, bize amasomo yo gutunganya umwuga wa gipolisi nk’imirimo ya Polisi y’u Rwanda, gukoresha intwaro, kubungabunga umutekano mu gihugu no mu mahanga, ibikorwa bya polisi, ikoranabuhanga mu iperereza, amategeko, ubufatanye hagati ya polisi n’abaturage, ubutabazi bw’ibanze, ibiganiro bitandukanye ndetse n’andi masomo y’ingirakamaro mu mirimo ya Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Supt. Celestin Twahirwa, yatangaje ko aba bapolisi baje kongerera imbaraga Polisi y’u Rwanda mu kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo.
Kugeza ubu, u Rwanda rubara umupolisi umwe ku bantu 900 mu gihe icyerekezo ari uko bongerwa umubare ku buryo bagera aho umupolisi 1 abarirwa ku baturage 500.

Raporo mpuzamahanga yasohotse mu mwaka wa 2014, yagaragaje ko Polisi y’u Rwanda itanga umutekano ku buryo bushimishije ku buryo iza ku mwanya wa mbere muri Afurika no ku mwanya wa 26 ku isi hose.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
izo nimbaraga ziyongeye rwose kandi polisi ibonye imbaraga nshyashya bityo abanyabyaha akabo kashobotse kuko polisi yacu ninyamwuga kandi ihorana ubushishozi
Baraberanye