Iburasirazuba: Minisitiri Mugabo yasabye abayobozi kuba umusemburo w’ubumwe n’Ubunyarwanda
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, ubwo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2015, yari mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’amaperefegitura na superefegitura byahujwe bigahinduka Intara y’Iburasirazuba, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye abayobozi n’abakozi ba Leta kwirinda amacakubiri no kuyobya abo bayobora ahubwo ko bakwiriye kuba umusemburo w’ubumwe n’Ubunyarwanda.
Muri uyu muhango wabereye i Rwamagana ku cyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba, Minisitiri Mugabo yavuze ko mu gihe cya Jenoside, abenshi mu bakozi ari bo bishe bakanicisha bagenzi babo b’Abatutsi; bityo ngo abakozi bose bakwiriye kuhakura isomo rikomeye kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Minisitiri Mugabo yibukije abakozi ba Leta n’abandi bakozi ko bafite inshingano yo gukora kugira ngo bateze imbere igihugu, bityo bakaba basabwa kuba isoko y’ubumwe bw’Abanyarwanda aho gukurura umwiryane.

Dusabe Eric w’imyaka 28 y’amavuko, akaba mwene Rutayisire Emile wahoze akorera Perefegitura ya Kibungo yavuze ko ari iby’agaciro ku miryango y’abahoze ari abakozi b’amaperefegitura, kuba Leta ifata akanya ko kwibuka abahoze ari abakozi bayo kandi ngo bibaha imbaraga zo gukora cyane kugira ngo biteze imbere baharanira kugera ikirenge mu cy’ababyeyi n’abavandimwe babo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yashimiye Perezida Paul Kagame n’ingabo zahoze ari iza APR kuko bahagaritse Jenoside kandi bakarandura ivangura ryavutsaga amahirwe igice cy’Abanyarwanda, none ubu Abanyarwanda bose bakaba basangira ibyiza by’igihugu. Kuri we ngo buri wese akwiriye kwiyumvamo inshingano yo kubisigasira.

Abantu 19 bakoreraga Perefegitura na Superefegitura byahujwe bikaba Intara y’Iburasirazuba, barimo n’uwari Perefe wa Kibungo, Ruzindana Godefroid, ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Ni ku nshuro ya kane bibutswe mu buryo bw’umwihariko nk’abari abakozi ba Leta mu rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.
Ama-Perefegitura yahujwe agahinduka Intara y’Iburasirazuba arimo Kibungo (yose), igice cya Byumba n’icya Kigali Ngari. Ama Superefegitura yazo arimo Kanazi, Rusumo, Rwamagana na Ngarama.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|