Rwamagana: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batoye Umuyobozi mushya
Uwizeyimana Abdoul Kalim uyobora Akarere ka Rwamagana yatorewe kuba Umukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’aka karere mu matora yakozwe n’inteko rusange y’uyu muryango mu Karere ka Rwamagana, ku wa Gatandatu, tariki 4 Mata 2015 i Rwamagana.
Aya matora yari agamije gusimbura Uwimana Nehemie wahoze akuriye FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana ndetse n’uwari Komiseri ushinzwe ubukungu, Mutiganda Francisca, beguye kuri iyo myanya nyuma yo kwegura ku buyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, mu mpera z’umwaka ushize wa 2014.

Amaze gutorwa, Uwizeyimana yashimangiye ko icyizere yagiriwe n’abanyamuryango azaharanira kukibyaza umusaruro mu buryo bw’iterambere ry’uyu muryango kandi ngo azashyira imbere gufatanya na bagenzi be kugira ngo Akarere ka Rwamagana gatere imbere.
Mu byo azibandaho ngo ni ukongera gufasha Rwamagana kugera ku iterambere rigaragara, ikaba umujyi w’ubucuruzi nk’uko byari bimeze mu myaka yatambutse, kuko yarangwagamo ubucuruzi buteye imbere bwiganjemo ubw’Abarabu.

Muri iyi nteko rusange y’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana, abanyamuryango bageraga kuri 411 basabwe kuba umusemburo w’impinduka nziza aho batuye, na bo bakavuga ko izo mpanuro bazumvise kandi bakaba biyumvamo inshingano zo kubikora.
Mujawayezu Xaverina, umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye iyi nteko rusange, avuga ko ibi bizagerwaho ari uko buri wese ahagaze neza mu nshingano ze, abanyamuryango b’iri shyaka bakigisha abaturage bagifite imyumvire yo hasi kugira ngo babafashe guhinduka.

Uretse Umukuru wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana, hatowe n’umwungirije wabaye Dr. John Baptist Nkuranga usanzwe ayobora Ibitaro bya Rwamagana ndetse na Komiseri ushinzwe ubukungu wabaye Kakooza Henry, usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana.

Abitabiriye iyi nteko rusange, bagarutse ku cyifuzo cy’uko itegeko nshinga ryahinduka kugira ngo ryemerere Perezida wa Repubulika Paul Kagame kwiyamamaza nyuma ya manda ye kabiri izarangira muri 2017, ngo kuko bakimukeneyeho iterambere mu nzego zitandukanye.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
FPR inkotanyi komeza ube umusemburo w’amajyambere mu Rwanda