Abafite aho bahurira n’ubucuruzi bw’amata mu Karere ka Nyagatare bifuje ko habaho icyumweru cy’ubukangurambaga ku bukangurambaga ku buziranenge bw’amata.
Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare banenzwe kutimenyereza indimi z’amahanga zirimo Icyongereza, babwirwa ko byazabagiraho ingaruka mu gushaka akazi.
Abarimu 23 mu karere ka Nyagatare bamaze amezi 5 badakora akazi bemerewe nyuma y’ipiganwa.
Karemera Ignace wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ndama mu Murenge wa Karangazi muri Nyagatare, afunzwe akekwaho kunyereza ibiryo byagenewe abatishoboye.
Ikipe ya Nyagatare FC yatsinzwe kimwe ku busa na Pepiniere, umutoza wayo yikoma ubuyobozi budatanga inkunga.
Abaturage b’Akarere ka Nyagatare bari bazindukiye i Matimba kwakira Perezida Kagame bavuga ko babajwe n’uko imvura yababereye imbogamizi yo kumubona.
Bamwe mu baturage bari bafite amazu ahubatswe Isoko rya Nyagatare barashinja akarere kutubahiriza amasezerano ku mwenda kabamazemo imyaka ine.
Mukagatsinzi Charlott, Umwarimukazi muri TTC Matimba, arashimira Akarere ka Nyagatare n’abandi bamufashije kujya mu Buhinde kwivuza Kanseri.
Visi Perezida w’inama Njyanama y’akarere ka Nyagatare yasabye ko ibihembo ku makipe yabaye aya mbere ubutaha byakongerwa.
Inzu 51 mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare zasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga, 25 muzi zo zivaho ibisenge burundu, umwana umwe akomereka byoroheje.
Ngarambe Deogratias bakunze kwita Rukanika akaba nyir’ivuriro Lukai Health Center yatawe muri yombi ashinjwa gukuriramo umukobwa inda akitaba Imana.
Ndagijimana Alphonse wari ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Mirama ya mbere mu Karere ka Nyagatare, yaburiwe irengero nyuma yo gukekwaho ruswa.
Musenyeri Servilien Nzakamwita wa Diyoseze ya Byumba yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare guharanira agaciro baremanywe Yezu yabasubije bigoranye.
Pasiteri Bucyeye Coleb yemeza ko uwigisha ijambo ry’Imana afite ingengabitekerezo ya Jenoside adakwiye kwakira amaturo y’abo yavanguye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yasabye ababyeyi kurera abana babaha indangagaciro zibereye umuyobozi w’ejo mwiza.
Abagize Umuryango w’Abanyeshuri Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare; barizeza ko ibyo batangwaho kugira ngo bige banabeho neza, bazabyitura gukorera igihugu.
Mu muhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abatuye Akarere ka Nyagatare bibukijwe ko gutanga ubuhamya bikwiye gukorwa n’abatarahigwaga.
Abanyamuryango ba AERG & GAERG barashimira igihugu ubumenyi cyabahaye kuko mu gihe abandi bigishwa n’imitungo y’ababyeyi, bo bigishijwe n’igihugu.
Imiryango ya AERG na GAERG yashimiwe uruhare igira mu kunganira ubuyobozi, kubera ibikorwa by’iterambere yakoze mu cyumweru cyateguraga kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aborozi bo mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare bashyiriwe amazi mu nzuri, barasabwa kuyabungabunga kugira ngo azarambe yongere n’umukamo.
Abavuye ku rugerero bamugariye ku rugamba basaba abantu kubaha izina “Inkeragutabara”, bakareka no kuryitiranya n’abakora amarondo bagaragara mu bikorwa by’urugomo.
Ubuyobozi bwa REG sitasiyo ya Nyagatare burihanganisha abishyuye ifatabuguzi ry’umuriro ntibawuhabwe kuko ngo byatewe n’ibura rya cash power.
Abashinzwe ubuzima mu Karere ka Nyagatare bahangayikishijwe na bamwe mu babyeyi bafata imiti igabanya ubukana bayihagarika kubera ingendo ndende.
Ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare ruhereree mu Karere ka Nyagatare, buhangayikishijwe n’ikibazo cy’ubusinzi kigaragara mu banyeshuri bahiga.
Amazu 11 ndetse n’intoki zitaramenyekana ubuso byasenywe n’umuyaga mu midugudu 2 y’ Akagari ka Nsheke Umurenge wa Nyagatare.
Abashoferi ba Taxi mu Karere ka Nyagatare barashinja RFTC kubateranya n’abakiriya ibabuza guhagarara ahitwa kwa Ngoga nyamara Coaster zo zikabikora.
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko basuye ikigo kigororerwamo by’igihe gito abakekwaho ibyaha byoroheje (Transit center) mu Karere ka Nyagatare, banenga umubare munini.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kibirizi, mu Murenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare, Uzarama Anastase n’abandi borozi batatu bafunzwe bakekwaho ruswa.
Komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda mu nteko ishinga amategeko igiye gukora ubuvugizi ku nzoga zo mu mashashi zitabarwa mu biyobyabwenge.
Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko imirimashuri yatumye umusaruro bakura mu buhinzi wikuba inshuro eshanu.