Amasezerano yo kugura ubutaka yemewe ni ayakorewe imbere ya Noteri

Abaturage b’Akarere ka Nyagatare baributswa ko amasezerano y’ubugure bw’ubutaka yemewe ari akorewe imbere ya noteri w’ubutaka.

Ndamage Angelique uri imbere, akaba ari umukozi w'ikigo cy'ubutaka mu Ntara y'Iburasirazuba
Ndamage Angelique uri imbere, akaba ari umukozi w’ikigo cy’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba

Dukuzumuremyi Francine yaguze ubutaka hashize imyaka 2. Uwo babuguze bagiranye amasezerano hagati yabo ndetse n’abagabo barabasinyira.

Kuva ubwo ngo yatangiye kumusaba kuza kumuhinduriza ariko buri gihe akamubwira ko yibereye mu kazi kandi atagata, ahubwo hakwiye gushingirwa ku masezerano bagiranye ubwabo.

Agira ati “ Twarandikiranye amasezerano ndayafite n’ibyangombwa by’ubutaka yarabimpaye, ariko bakimara kumbwira ko ibyo twakoze bitemewe naramwinginze ngo aze yaranze kumpinduriza.”

Ndamage Angelique umukozi w’ikigo cy’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko amasezerano y’ubugure bw’ubutaka yemewe ari ayakorewe imbere ya noteri w’ubutaka.

Impamvu ngo ni uko igihe cy’ihererekanya ry’ubutaka uwagurishije iyo atabonetse bisaba ko amasezerano bagiranye hagati yabo yemezwa n’urukiko.

Ati “ Iyo amasezerano atabereye imbere ya noteri w’ubutaka, igihe cyo kubuhererekanya uwagurishije ntaboneke, uwaguze tumwohereza mu rukiko kugira ngo rwemeze ayo masezerano tubone uko tumwandikaho ubwo butaka.”

Ndamage asaba abafite ikibazo cyo kubura abo baguze ubutaka ngo babahindurize kujya mu rukiko rukemeza amasezerano bagiranye, akaba ari yo azashingirwaho bahabwa icyangombwa cy’amasezerano y’ubukode ya burundu.

Yabitangaje kuri uyu wa 6 Ugushyingo ku munsi wa kabiri w’icyumweru cyo kwandikisha ubutaka, igikorwa kirimo kubera mu Murenge wa Rwimiyaga guhera kuri uyu wa 5 Ugushyingo kikazasoza ku wa 9 Ugushyingo 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

naguze ubutaka nabanyirabwo nukuvuga abo bubaruyeho nyuma nza kubaka iherekanya bararinyima babwirako ihererekanya nzaribaza abana mfata umwanzuro wo kumurega hose bareba ibimenyetso bagasanga ari ubuteka mutwe none tugeze mubunzi bo kumurenge naho naramutsinze none banze kuza gusinya imyanzuro mwangira iyihe nama nubwo nange amasezerano twayakoze hagati yacu

Manirarora dominique xavier yanditse ku itariki ya: 21-11-2023  →  Musubize

Mwaramutse neza,ese ibisabwa kugirango uwaguze ubutaka ahabwe amasezerano yaburundu kubutaka yagize nibiki byemewe n’amategeko,murakoze.

Nzaramyimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka