Nyagatare: Aborozi bashyiriweho nkunganire yo gutunganya inzuri zabo

Aborozi mu Karere ka Nyagatare barakangurirwa gukorera inzuri zabo kuko leta yabashyiriyeho uburyo bwo kubafasha buzwi nka "nkunganire", aho ibaha angana na 50%.

Aborozi bo muri Nyagatare basabwe gutunganya inzuri zabo kuko Leta ibaha inkunga
Aborozi bo muri Nyagatare basabwe gutunganya inzuri zabo kuko Leta ibaha inkunga

Shyaka Emmanuel umukozi w’umushinga RDDP ukorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), utera inkunga imishinga y’aborozi igamije kuzamura umukamo no kuwungerera agaciro, asaba aborozi gukorera inzuri zabo kuko abadafite amikoro bahabwa nkunganire ya 50%.

Agira ati “Aborozi bakunze kuvuga ko nta mikoro yo gukorera inzuri, ubu noneho leta yabashyiriyeho nkunganire ya 50%, ku gukorera inzuri n’ibindi byazamura umukamo bitarengeje miliyoni 10 by’agaciro k’umushinga.”

Uretse gukorera inzuri ngo umushinga RDDP unafasha aborozi kubona inka zitanga umukamo, kubaka ibiraro bya kijyambere, gutera ubwatsi, kugura ibicuba by’amata, kubona amazi mu nzuri, kugura moto zo gutwaraho amata n’ibindi byose kuri nkunganire ya 50%.

Shyaka kandi avuga ko uretse aborozi ku giti cyabo ngo RDDP inafasha aborozi bishyize hamwe ku makusanyirizo y’amata cyangwa amakoperative aho ibatera inkunga ya 70% y’agaciro k’ishoramari ry’umushinga wabo utarengeje miliyoni 10.

Hari kandi guhugura aborozi uburyo bwo gutera ubwatsi bwongera umukamo ndetse bagahabwa n’imbuto yabwo.

Ni mugihe aborozi benshi bavugaga ko kudakorera inzuri ahanini babiterwa n’amikoro macye.

Gakusi Augustin umworozi mu Murenge wa Nyagatare, avuga ko ahanini kudakorera inzuri biterwa n’aubushobozi bucye uretse ko ngo hari n’ikibazo cy’imyumvire.

Ati “Erega abenshi ntibayobewe ko urwuri rwuzuyemo ibihuru rutagira ubwatsi, ikibazo kinini ni ubushobozi bucye kuri bamwe mu borzoi. Gusa ariko sinatinya no kuvuga ko n’ibibabazo by’imyumvire iri hasi.

“Utema ibihuru 10 ukabona metero 15 ku 10 nibura z’ubwatsi ubundi utaragiraga, usanga ufite hegitari 10 aragira 5 gusa ahandi hose ari ibihuru kandi inka ntizibirisha, zigahora zishonje kuko ubwatsi butwikiriwe n’ibihuru.”

Gakusi avuga ko hakwiye kujyaho ibihano ku borzoi badakorera inzuri kuko ubu nta rwitwazo kubera nkunganire ya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka