Mukama: Ubusinzi n’amakimbirane mu ngo ni byo ntandaro ya bwaki

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare buvuga ko amakimbirane mu miryango no kutamenya gutegura indyo yuzuye biri mu bituma bwaki idacika.

Ikigo nderabuzima cya Muhambo
Ikigo nderabuzima cya Muhambo

Ikigo nderabuzima cya Muhambo giherereye muri uwo murenge kirabarura abana 32 barwaye bwaki gikurikirana.

Munyangabo Celestin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama, avuga ko zimwe mu mpamvu zituma hari abana barwara bwaki, harimo kutamenya gutegura indyo yuzuye ndetse n’amakimbirane mu miryango.

Agira ati “Ntabwo ibiribwa byafasha abana kutarwara bwaki byabuze, birahari ku bwinshi. Ikibazo ahubwo ni uko ababyeyi batazi gutegura indyo yuzuye, ariko nanone hari aho usanga bwaki iterwa n’amakimbirane mu miryango.”

Amakimbirane iyo yadutse mu rugo, ngo umwe mu bashakanye ahitamo kwigendera abana akabatana undi bityo ntibitabweho.

Yemeza ko batangije gahunda y’igikoni cy’umudugudu, aho ababyeyi bazajya bigishirizwa gutegura indyo yuzuye.

Nzabamwita Theoneste, umwe mu baturage yemeza ko ibisabwa kugira ngo umwana atarwara bwaki byose bihari mu miryango, ahubwo abayirwaza ari abibera mu tubari.

Ati “Ibiryo birahari, dodo ziri hose n’izindi mboga, hari soya, amasaka n’ibigori birahari. Abarwaza bwaki ni abasinzi kenshi usanga bahora mu tubari, bahugira mu nzoga, abana ntibagire ubitaho.”

Hari n’abavuga ko kurwaza bwaki biterwa n’ubushobozi buke bw’ababyeyi batabasha kubona ibiribwa bikenerwa.

Mukantwari Evangeline, avuga ko abakirwaza bwaki ari abafite amikoro macye batabona ubushobozi bwo kugura injanga kuko ngo zirwanya bwaki cyane.

Nyamara abahanga mu by’imirire myiza bemeza ko indyo yuzuye idasaba ubushobozi buhambaye, kuko ibyinshi mu biribwa abaturage babyihingira.

Amata n’amagi na byo ngo ntibigura amafaranga menshi , ku buryo n’abari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe babigura.

Akarere ka Nyagatare gafite abana 548 barwaye bwaki bakurikiranwa n’ibigo nderabuzima n’ibitaro bigize ako karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka