Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni inkingi ikomeye y’Igihugu - Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, ari inkingi ikomeye ifatiye runini Igihugu n’abagituye.

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ni inkingi ikomeye y'Igihugu
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni inkingi ikomeye y’Igihugu

Yashimye abari muri urwo ruhererekane ku ruhare rukomeye bagira, mu guteza imbere urwo rwego rutanga imirimo ku Banyarwanda barenga ibihumbi 92, ni intambwe ikomeje guterwa mu kubaka ubucukuzi bukozwe kinyamwuga, kuko rugaragaza ko ubucukuzi bushobora kuba isoko y’iterambere rirambye.

Ni bimwe mu byo yatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Ukuboza 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, kizwi nka ‘Rwanda Mining Week’, gifite insanganyamatsiko igaruka ku gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwifashisha ikoranabuhanga kandi butangiza ibidukikije.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva, yavuze ko gukora ubucukuzi atari ugukuramo ibikenerwa gusa mu mutungo kamere w’Igihugu, ahubwo ari no kurema ubukungu, udushya, no gusaranganya iterambere.

Yagize ati “Urwego rw’ubucukuzi mu Rwanda, rwabaye inkingi ikomeye y’iterambere ry’Igihugu, rutanga uburyo bwo kubaho ku Banyarwanda benshi, kandi rukagira uruhare rukomeye mu bukungu bw’Igihugu. Ikindi gikomeye ni uko rukomeje gushyira u Rwanda ku isonga nk’umufatanyabikorwa kandi wizewe w’amabuye y’agaciro y’ingenzi ku Isi.”

Yunzemo ati “Icyerekezo cyacu kirasobanutse neza, urwego rw’ubucukuzi ruzakomeza kugira inshingano yo gufasha bose kandi rugendeye ku mahame mpuzamahanga. Ibi bivuze ko ibikorwa by’ubucukuzi bigomba gutanga inyungu zifatika ku baturage, kurengera ibidukikije, no gutanga umusanzu mu mahoro arambye n’umutekano. Bisobanuye kandi gushimangira ubufatanye n’abashoramari, abashakashatsi, n’abafatanyabikorwa mu iterambere, hagamijwe guhindura amahirwe mu nzira zose z’ubucukuzi.”

Minisitiri w'Intebe Dr. Justin Nsengiyumva
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva

Yanavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibidukikije mu buryo bwizewe hanozwa imiyoborere, no guteza imbere ubufatanye bushyigikira ishoramari ryizewe kandi rirambye.

Ati “Mu gihe Isi irimo kugana ku hazaza hatangiza ikirere gike (low carbon future), u Rwanda ruzakomeza kugaragaza uruhare rwarwo nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi, kandi wizewe. Iki cyumweru cyahariwe Ubucukuzi (Mining Week) gikomeze kuba urubuga rwo kuganira ku buryo bwubaka, gushyira hamwe imbaraga, no kongera kwiyemeza ku gukora ubucukuzi buteza imbere ubukungu bw’igihugu, bunarinda Isi yacu.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB), Alice Uwase yashimiye iterambere rigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ugereranyije n’uko bwakorwaga mbere mu buryo bwa gakondo.

Yagize ati “Twageze aho tuyongerera agaciro harimo inganda zitunganya zahabu, tantalum na tin, ibintu utasanga ahandi mu bindi bihugu.”

Mu 2024, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwinjije mMliyari 1.7 z’Amadolari ya Amerika, ndetse intego y’Igihugu ni uko mu 2029 ruzaba rwinjiza Miliyari 2,17$. Kugeza ubu, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rutanga akazi ku barenga ibihumbi 92, rukaba rugira uruhare rwa 3% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ahantu 52 harimo gukorwaho ubushakashatsi, ku bijyanye n’amabuye ya lithium, 3Ts beryllium, zahabu n’andi, muri gahunda y’Igihugu yo gushakisha ahantu hari amabuye y’agaciro hifashishijwe ikoranabuhanga

U Rwanda rufite amabuye y'agaciro atandukanye
U Rwanda rufite amabuye y’agaciro atandukanye

Muri Gicurasi muri uyu mwaka, RMB yashyize ahagaragara igitabo (Rwanda Mining Investment Pitchbook) kigaragaza uduce 10 dushya twabonetsemo amabuye y’agaciro ari kuri hegitari zirenga ibihumbi 13 abashoramari bakwiriye kubyaza umusaruro.

Icyiciro cya mbere kigizwe n’ibirombe bito bitarenza igipande kigira hegitari 50, icya kabiri ni icy’ibirombe biciriritse kigira igipande cya hegitari 100, n’ikindi cy’ibirombe binini bigira igipande cya hegitari 400 kuzamura.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ukuboza 2025, hazamurikwa ikindi gitabo gikubiyemo ibice bishya by’amabuye y’agaciro.

U Rwanda rukize cyane ku mabuye ya wolfram, gasegereti na coltan atunganywamo ibyuma bya tungsten, tin na tantalum. Imibare igaragaza ko rucukura toni ziri hagati ya 8000-10000 buri mwaka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka