
Mulindwa Samuel avuga ko gahunda ya Leta ari uko amashuri yose atanga ubumenyi bufite ireme ahanini bufasha abayarangizamo kwihangira imirimo.
Avuga ko Leta iha akazi abantu bangana na 2% naho abikorera n’indi miryango ishamikiye kuri Leta cyangwa yigenga bagaha akazi abantu bangana na 8%.
Yemeza ko kaminuza zikwiye kujya ziha abazirangizamo ubumenyi bwo kwishakamo ibisubizo aho kubishaka kuri Leta.
Ati “ Kaminuza zikwiye gutanga ubumenyi buha ubushobozi abantu kwishakamo ibisubizo aho kubishaka kuri Leta. Abantu bose ntibakwiye kumva ko bazahabwa akazi na Leta, ahubwo bakwiye gusoza amasomo batekereza kwikorera.”

Yabitangaje kuri uyu wa 28 Ukwakira, ubwo kaminuza ya East Africa Rwanda ifite Icyicaro i Nyagatare yatangaga impamyabumenyi n’impamyabushobozi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ku mfura zayo 108.
Prof. Joseph Gahama umuyobozi wungirije wa kaminuza ya East Africa Rwanda, avuga ko amasomo batanga aha ubushobozi abanyeshuri bwo kwihangira imirimo aho gutegereza guhabwa akazi.
Agira ati “ Abiga gukora filime amafaranga batangiye kuyabona menshi, abiga ubugeni na bo ni uko. Mbega twe dufite umwihariko w’amasomo atuma abantu biha akazi aho kugashakisha.”
Prof. Mondo George Kagonyera umuyobozi w’icyubahiro (Chancellor) wa kaminuza ya East Africa Rwanda, avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka mu guteza imbere ireme ry’uburezi, no gufasha ibihugu kaminuza yabo ikoreramo, ibaha abantu bashoboye kwihangira imirimo.

Abera Jackline umunyeshuri wasoje mu ishami ry’ubukungu avuga ko bakiri ku ntebe y’ishuri bahoraga babwirwa ko batigishwa ngo basabe akazi ahubwo basabwaga kugatanga.
Ati “ Kutagira amikoro ntibibuza umuntu kwihangira umurimo keretse utarabitojwe. Burya igikomeye ni igitekerezo naho ubushobozi buraboneka kandi twese dufite intego yo gutanga akazi aho kugashaka ku bandi.”
Abanyeshuri bahawe impabumenyi ni abigaga mu ishami ry’ubukungu ndetse n’ishami rya filime.


doc107984|center>
Ohereza igitekerezo
|
Ariko se mulinda, reka nkubaze: wowe ko utakishakiye ukaba ushaka ko abandi bakihangira?