Katabagemu: Hari ababyeyi bata abana babo kuko bavukanye ubumuga

Musabyemariya Patricia arera umwuzukuru we Iradukunda Bosco w’imyaka umunani wavukanye ubumuga bw’ingingo n’ubwo mu mutwe, nyuma y’aho ababyeyi bamubyaye bamutaye.

Musabyemariya n'umwuzukuru arera
Musabyemariya n’umwuzukuru arera

Ababyeyi ba Iradukunda bamutaye afite umwaka n’igice baratandukana buri wese avuga ko iwabo batabyara abafite ubumuga.

Musabyemariya patricia avuga ise wa Iradukunda ngo yashinje se umubyara ko ariwe wamubyaranye n’umukazana we ari nayo mpamvu yabahaye uwo mwana.

Agira ati “Nabonye nyina amuzana amurambika imbere y’umuryango aragenda kugeza ubu ntaragaruka kumureba. Ise we yabivugiye ku kagari ko umwana atari uwe ahubwo umugore yamubyaranye na se ariwe mugabo wanjye.”

Musabyemariya avuga amaze kubona ko ababyeyi ba Iradukunda bamutererenye yiyemeje kurera umwuzukuru we n’ubwo nta bushobozi afite.

Uyu mukecuru ariko avuga ko uko akura agenda amurusha imbaraga kuburyo bimugora kumuterura.

Ati “Ubundi nk’ubu afite igare najya ndimushyiramo nkamujyana aho abandi bana bakina akava no mu bwigunge. Urabona imbaraga zanjye zarakendereye kumuterura birangora.”

Rusagara Thadeo umukozi w’Akarere ka Nyagatare ufite mu nshingano abafite ubumuga avuga ko atari Katabagemu gusa bamwe mu babyeyi banga abana babyaye kubera kuvukana ubumuga ahubwo biri henshi mu gihugu.

Avuga ko n’ubwo Leta ihora yigisha abaturage ariko imyumvire itazamuka kuri bose.

Ati “Turishimira ahubwo aho imyumvire igeze, ubundi hari n’ababicaga. Ubu duhanganye n’ababaheza mu nzu kimwe n’abo wumva babanga. Ni ugukomeza ubukangurambaga tukareba ko ibi bintu byacika kuko birababaje.”

Naho ku bibazo by’amagare Rusagara avuga ko hamaze kuboneka 72 azasaranganywa mu mirenge yose kandi bazahera ku bafite ibibazo bikomeye.

Rusagara Thadeo kandi yibutsa abayobozi b’ibigo by’amashuri kubaka ubwiherero bwagenewe abafite ubumuga bw’ingingo kuko ubusanzwe bubagora bigatuma bamwe bata amashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka