Nta warya ibyo adafite cyangwa ibidahari - Minisitiri Ndabamenye ku kibazo cy’igwingira
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yagaragaje ko ikibazo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu kidakwiye kureberwa gusa mu mirire mibi, ahubwo no kumenya ko abo bana bafite ibyo barya bihagije, asaba abafite aho bahuriye n’icyo kibazo kureka kujya babiganirira mu nama gusa, ahubwo bakajya kureba ikibazo abo bana bafite babasanze mu miryango.
Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Ukuboza 2025, ubwo yari yitabiriye Inama nyunguranabitekerezo, ku kwihutisha no kuvugurura gahunda z’ibiribwa, hagamijwe kurwanya imirire mibi no kurushaho kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana.
Iyi nama yabereye i Kigali, yateguwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) Rwanda, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, ikaba yari ifite Insanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere imirire myiza n’imibereho myiza y’abana n’ababyeyi mu Rwanda.”
Nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara kandi ishimishije mu kugabanya ubukene no guteza imbere ubuzima bw’abaturage, imirire mibi iracyari ikibazo gikomeye, cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu hamwe n’abagore batwite n’abonsa.
Kubura indyo yuzuye bigira ingaruka ku mikurire y’abana, zirimo kugwingira (stunting), kunanuka bikabije (wasting), no kubura intungamubiri z’ingenzi mu mubiri, bikagira ingaruka zikomeye ku bantu n’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, muri rusange.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera umwana (NCDA), Assumpta Ingabire, avuga ko impamvu zituma hakiri abana bagwingiye n’ababyeyi batwite, cyangwa abonsa bari mu mirire mibi, zirimo ubumenyi bukiri buke ku babyeyi, kuko nk’abatwite basabwa nibura kwipimisha inshuro 8, ariko ababyubahiriza bari munsi ya 55%, bituma haboneka umubare munini w’abana bavuka bafite ibiro bike, biganisha ku igwingira.
Ati “Hari ubwo bumenyi bw’ababyeyi bukiri hasi cyane, tunakoraho umunsi ku wundi, kugira ngo tugere kuri abo babyeyi batwite, n’abafite abana bonka, kugira ngo dukomeze tubahe ubwo bumenyi, babijujikirwe babikore, bazi n’akamaro kabyo. Ikindi turacyafite nanone ibiryo bidahagije, kuko umwana agomba kurya amafunguro atandukanye.”
Arongera ati “Ntabwo agomba kurya indyo imwe kuva ku wa mbere kugera ku cyumweru, agomba kunyuranya amafunguro kandi kenshi. Ntabwo amafunguro ahagije cyane cyane ibikomoka ku matungo, kuko mu mibare ubona abana babona igi buri munsi ari bake cyane. Urugo rwihagije mu biribwa tugashyiraho ababyeyi bafite ubumenyi, twumva iki kibazo cyagabanuka.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Telesphore Ndabamenye, avuga ko igwingira ridakwiye kureberwa mu mirire mibi gusa, ahubwo hakwiye kurebwa niba abana bafite icyo kibazo babona ibiryo bihagije.
Ati “Hari ukuntu abantu baba badashaka kujya mu bintu neza, ugasanga bahora mu mahugurwa n’inama, baratwigisha kurya, ubuse uranyigisha kurya iki? Mpereza igi urebe ko ntarirya. Nshobora kuba wenda ntarikunze, nka wa mwana bavuga ngo bamuhaye amata arayanga, ariko abonye abandi bayanywa nawe aragotomera, kandi ntacyo yamutwaye. Perezida ahora atubaza ati kuki bwaki idacika, ariko ugasanga ibikorwa nyabikorwa byo kugira ngo icike, sibyo twagiyemo, abantu bari muri ibyo gusa, inama iraje hano bishyuye miliyoni eshanu baragiye.”
Yungamo ati “Nababwiye nti izitaha zizabera ku murima, Iyo ibigomba gukorwa bizwi, tukaba twahuye n’abashakashatsi n’abafatanyabikorwa batandukanye, tuba tuvuga ngo ibyo twaganiriye mu magambo tujye kubikorera ku ngo z’abaturage, niba ari ukubigisha guhinga neza imboga bikorerwe ku murima, niba ari ukubegereza ibihingwa runaka bitanga umusaruro nabyo bikorerwe ku murima. Noneho bitume ibiganiro byo ku murima biduha inyunganizi, naho iyo ubiganiriye mutari kumwe na bene byo, ntabwo bishoboka kugira ngo usubize ibibazo bafite.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana mu Rwanda (UNICEF), Lieke Van de Wiel, avuga ko iyo abana batitaweho bihagije bahabwa amafunguro ahagije kandi akungahaye ku ntungamubiri, bibaviramo kujya mu cyiciro cy’abafite imirire mibi.
Ati “Impamvu twita cyane ku bana bari munsi y’imyaka ibiri n’itanu, ni uko bakenera kwitabwaho byihariye, bakenera amafunguro ahagije, arimo nk’intungamubiri z’ibikomoka ku matungo, kandi asa nkaho ari make, iyo utayabahaye bakabona ibindi bashobora kugaragara nk’abafite ubuzima bwiza ariko nta ntungamubiri zihagije bafite, bigatuma badakura neza, bikaba byatuma batiga neza. Ni byiza rero kubakurikirana no kubageraho hakiri kare.”
Imibare yo mu 2020 yerekanye ko igwingira ryari kuri 33%, rivuye kuri 38% mu 2015. Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanya igwingira ry’abana kugeza kuri 15% mu myaka itanu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|