Abapolisi 74 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko abapolisi 74 barimo ba Komiseri babiri, bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ba Komiseri bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ni ACP Sam Rumanzi na ACP Francis Muheto.

Abandi bashyizwe mu kiruhuko harimo ba Ofisiye bakuru icyenda (9), ba Ofisiye bato 12 ndetse n’abapolisi bato 38. Hanasezerewe kandi abapolisi 13 ku mpamvu z’uburwayi na babiri (2) baserewe ku mpamvu zindi zitandukanye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka