Rwempasha: Barifuza ko umupaka wa Kizinga watangira gukoreshwa

Abaturage b’umurenge wa Rwempasha barifuza ko umupaka wa Kizinga watangira gukoreshwa bityo bacike ku kunyura mu mazi bajya guhaha Uganda.

Ikiraro gihuza u Rwanda na Uganda ni imbogamizi
Ikiraro gihuza u Rwanda na Uganda ni imbogamizi

Umwe mu batuye muri aka gace avuga ko kugira ngo bahahirane n’abaturanyi babo ba Ntungamo banyura mu mazi bakongera kuyanyuramo bikoreye ibyo bavuye guhaha.

Agira ati“ Njye naje mu muganda mbona imodoka nyinshi nkeka ko dusoza gutera igiti bafungura umupaka. Byadufasha guhahirana n’abagande kuko kunyura mu mazi n’ihaho ku mutwe bibangamye cyane.”

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018, mu muganda usoza ukwezi, ahaterwaga ibiti mu busitani bw’ahazakorera ibiro by’abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda.

Yemeza ko no kujya mu kindi gihugu nta burenganzira bifite ingaruka kuko ibibazo bahurirayo nabyo babyirengera batabona ukurikirana ubuzima bwabo.

Ati “Yego ni abaturanyi ariko n’ikindi gihugu, ugiye igihugu kibizi wakirwa neza kandi ukubahwa, wagira n’ikibazo ukabona ugukurikirana ntiwahohoterwa nk’uko wagenda mu buryo butemewe.”

Bakoze umuganda wo gutera ibiti
Bakoze umuganda wo gutera ibiti

Yifuza ko bafungurirwa umupaka kuko barambiwe kunyura mu mugezi w’umuyanja no kugenda binyuranije n’amategeko byanashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Francois Regis Gatarayiha umuyobozi mukuru w’ibiro by’aibinjira n’abasohoka avuga ko imirimo yo kubaka iri hafi gusozwa, ibisigaye bagiye kubikorera ubuvugizi.

Ati “Inzego z’igihugu zibifitemo uruhare, twese turifuza ko umupaka ufungurwa byihuse, nkaba jyewe ntekereza y’uko umwaka utaha igihe nk’iki dutera igiti cyangwa twongeramo ibindi umupaka uzaba ukora.”

Yongeraho ati “Birumvikana ko ntabwo byoroshye kuvuga itariki iyi n’iyi ariko n’abaturanyi nabo basa naho bategereje ko ibikorwa remezo birangira umupa ugafungurwa, tuzabishyiramo imbaraga n’ubuvugizi bushobotse mu nzego zose bireba ufungurwe vuba.”

Abubaka amazu azakorerwamo n’agomba gucumbikwamo n’abakozi b’umupaka ku ruhande rw’u Rwanda, bemeza ko Ukuboza uyu mwaka inyubako zizaba zarangiye.

Igice cya mbere kigizwe n’inyubako kizarangira gitwaye miliyoni 930 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hazaba hasigaye kubaka ikiraro gihuguza ibihugu byombi n’imihanda ku mpande zombi.

Gatarayiha yifatanyije n'abatuye Rwempasha mu muganda wo gutera ibiti
Gatarayiha yifatanyije n’abatuye Rwempasha mu muganda wo gutera ibiti
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho none se kujya Uganda bisigaye byemewe ku Banyarwanda?
Abo baca mu mazi bashobora kuzahura n’ibibazo bariyo ahubwo twifuzaga n’umupaka wa Buziba wagumaho ukajya worohereza abanyamaguru m’ubuhahirane. Murakoze

RUKEMANGANIZI Patrick yanditse ku itariki ya: 19-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka