Nyagatare: Abakuze barashinjwa kuba nyirabayazana b’inda ziterwa abana
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare rurashinja abagabo bakuze, bafite amikoro kuba aribo batera abana b’abangavu inda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko guhera mu kwezi kwa Nyakanga kugera mu Ukwakira abana b’abakobwa 478 batewe inda.
Benshi mu rubyiruko rwo muri aka karere bavuga ko ahanini aba bangavu inda baziterwa n’abakuze bafite amafaranga.
Bunani Jean Damascene ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto, avuga ko ikibazo cy’abana gikwiye gushakirwa ku bagabo bakuru bafite ingo kuko aribo bafite amikoro abona ibyo babashukisha.
Agira ati “Ahanini abakobwa abantu babatera amada ni abagabo bubatse, kuzabona uwayitewe n’umusore ni tombora. Urebye 70% ni abagabo bafite ingo, bafite ibintu babona ibyo babashukisha, umusore se yakure he icyo amushukisha?”
Uru rubyiruko ariko nanone rwemeza ko hari n’abaterwa inda n’abanyoye ibiyobyabwenge bakora ibyo batatekerejeho.
Umwe muri bo ati “Ntabwo waba wanyoye byeri ngo ufate umuntu kuko uba ugitekereza, ariko wanyoye kanyanga cyangwa inzoga zo mu mashashi uba wataye ubwenge gufata umuntu biroroha rwose.”

Uru rubyiruko rusaba ubuyobozi bwite bwa leta kwita ku kibazo cy’abana baterwa inda, kuko hari abazibatera bakajya kumvikana n’imiryango yabo bityo ntibamenyekane ngo bahanwe.
Babitangaje mu bukangurambaga bwabaye mu Cyumweru gishiza, bugamije gukumira no kurwanya ibyaha bwabereye mu Karere ka Nyagatare.
Bruce Munyambo komiseri muri Polisi y’igihugu ushinzwe guhuza abaturage na Polisi, avuga ko ibyaha byinshi bikorwa kubera ingaruka z’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Asaba abaturage by’umwihariko urubyiruko ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo icy’abangavu baterwa inda, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Ati “Tubakeneyeho ubufatanye na Polisi n’izindi nzego, kugira ngo turandure ikibazo cy’abana baterwa inda, ibiyobyabwenge, magendu, urugomo n’ibyaha bijyanye n’ihohoterwa ryo mu ngo.”
Polisi y’igihugu ivuga ko Akarere ka Nyagatare gakurikira aka Gatsibo mu kuba ku isonga ry’abana baterwa inda imburagihe mu gihugu cyose.
Ohereza igitekerezo
|