Bahize gutura intsinzi Perezida Kagame wabahaye amahirwe yo kwiga bafunze

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018, abana 12 bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatarenibo batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Basohotse muri gereza bagana mu Kizamini cya Leta
Basohotse muri gereza bagana mu Kizamini cya Leta

Bose bajyanye muri ibi bizami umuhigo wo gutsinda bakazatura intsinzi Perezida Kagame wabahaye amahirwe yo kwiga kandi bafunze.

Abaganiriye na Kigali today mbere y’ibizamini batangaje ko nubwo bitaboroheye kwiga bari mu gihano, bafite icyizere cyo gutsinda.

Umwe yagize ati “ Ntakubeshye kwiga ufunze biragora kubyakira ariko abarimu baradufasha tukumva ko bisanzwe. Urebye nubwo mfunze wasanga ndusha ubumenyi abiga bataha iwabo kandi ndiyizeye nzatsinda kandi neza.”

Bashimira Leta by’umwihariko Perezida wa Repubulika wabahaye amahirwe yo kwiga bagakora n’ibizamini bya Leta.

Yagize ati “ Perezida aradukunda ndamushimira, twarabimushimiye kandi tuzamutura gutsinda ibizamini. Twakoze ibyaha ariko igihugu nticyadutereranye, dufashwe neza kandi tuzarangiza ibihano twarahindutse abandi bantu.”

Binjira mu modoka ibajyana aho bakorera
Binjira mu modoka ibajyana aho bakorera

SSP Hillary Sengabo umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa, avuga ko kwigisha abana bafunze bigorana kuko kenshi baza barahungabanye kubera ibyaha bakoze n’ibihano bakatiwe.

Gusa ngo kubera ko ari bo Rwanda rw’ejo bitabwaho by’umwihariko, ari nayo mpamvu uko bitabiriye ibizamini bya Leta batsinda neza.

Ati “ Yego bakoze ibyaha ariko ni bo Rwanda rw’ejo. Mu nshingano dufite zo kugorora turabigisha tukabakuramo ibyaha bakoze, tukabereka n’ububi bwabyo bakajya ku murongo, bakigishwa neza ni yo mpamvu batsinda neza.”

SSP Hillary Sengabo yemeza ko umusaruro mwiza bawukesha abarimu beza, babyigiye batoranywa mu magereza yose ari mu gihugu, hakiyongeraho amahugurwa n’imfashanyigisho bahabwa na Leta.

Abana 55 ni bo bamaze kwitabira ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye inshuro ebyiri zishize ubariyemo n’ab’uyu mwaka.

Inshuro 2 zishize abitabiriye ibizamini bya Leta bose baratsinze ndetse bahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika bajya gukomereza amashuri ahandi.

Biyemeje gutsinda bakazatura Intsinzi Perezida Kagame wabahaye amahirwe yo kwiga bafunze
Biyemeje gutsinda bakazatura Intsinzi Perezida Kagame wabahaye amahirwe yo kwiga bafunze

Uyu mwaka abakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ni 12 harimo abahungu 10 n’abakobwa babiri.

Abazakora icyiciro rusange ni batandatu harimo umukobwa umwe n’abahungu batanu.

Gereza y’abana ya Nyagatare ifungiyemo abana 373.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ibi ni byiza pe byose tubikeshat imiyobore myiza.

Emmy yanditse ku itariki ya: 13-11-2018  →  Musubize

Ibi ni byiza pe byose tubikeshat imiyobore myiza.

Emmy yanditse ku itariki ya: 13-11-2018  →  Musubize

Kera slogan yari Leta y’ubumwe; ubu ni Perezida Kagame ushimwa. Kuki iyi mvugo yahindutse? Abategetsi bose iyo bafashe ijambo baramushima nibura iyo buri ajya amusabira ku Mana ngo imuhe imugisha inamuhe ubushishozi n’ububasha.

Kavese yanditse ku itariki ya: 13-11-2018  →  Musubize

nibyiza cyane presida wacu ni umubyeyi mwiza

mutangana felix yanditse ku itariki ya: 12-11-2018  →  Musubize

nibyiza cyane presida wacu ni umubyeyi mwiza

mutangana felix yanditse ku itariki ya: 12-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka