Gusambanya abana ku isonga mu bibangamiye uburenganzira bw’umwana

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu iravuga ko gusambanya abana ari ikibazo gikomejye kibangamiye uburenganzira bw’umwana, ikaboneraho gusaba urubyiruko rwiga kaminuza gushakira ibisubizo ibibazo bibangamira uburenganzira.

Manirakiza Fidele umwe mu banyeshuri bahawe ikiganiro ku burenganzira bwa muntu
Manirakiza Fidele umwe mu banyeshuri bahawe ikiganiro ku burenganzira bwa muntu

Komiseri Gahongayire Aurelie avuga ko urubyiruko cyane urwiga muri za kaminuza rufite uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo bikibagamira uburenganzira bwa muntu cyane ihohoterwa ry’abana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ati “Gusambanya abana ni ikibazo gikomeye kiri hanze abantu bose bakwiye kurwanya, abana barata amashuri kandi ni uburenganzira bw’ibanze bwabo. Ikindi ni ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ritera ibibazo byinshi mu miryango.”

Hari ubusinzi, ubwicanyi hirya no hino mu miryango, uko guhohotera abana urubyiruko rukwiye kubidufashamo muri iki gihe tukarushaho kubungabunga uburenganzira bwa muntu”.

Bamwe mu banyeshuri nabo bavuga ko mu bibazo bibangamiye uburenganzira wa muntu harimo icy’abana batabana n’ababyeyi babo kuko ngo kenshi babaho nabi mugihe umwe mu babyeyi afite ubushobozi.

Manirakiza Fidel avuga ko beshi muri aba bana usanga batiga, bativuza n’indi mibereho mibi ntibabone n’ubakemurira ibibazo.

Agira ati “ Leta ikwiye gushyira imbaraga ku kibazo cy’abana batabana n’ababyeyi babo bombi kuko babaho nabi, nta kwiga n’indi mibereho mibi kandi rimwe ugasanga umwe mu babyeyi afite ubushobozi bwamwitaho.”

Eunice Tugirimana we asanga ibibazo bikomeye ari iby’abana baterwa inda rimwe na rimwe bakaziterwa n’abarimu babashukisha amanota ndetse no kutagenzura abakobwa baziterwa bakazikuramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka