Urwo rugomero ruzubakwa ku buso bwa hegitari 498.2, rukazuzura rutwaye miliyari zirenga 97Frw.
Minisitiri w’ibidukikije Dr. Vincent Biruta avuga ko Leta yatekereje kurwubaka mu Karere ka Nyagatare hagamijwe guhangana n’ibihe by’izuba rikunze kurangwa muri ako karere.
Yagize ati “Amazi y’imigezi yacu aragenda, ariko ubu turashaka kuyabyaza umusaruro, tugiye kuyagomera hariya ku muvumba, tuyabike, tuzayakoresha mu buhinzi twuhira imyaka, ntituzongera kuvuga ngo imvura yabuze cyangwa yagiye kare, duhinge umwaka wose.”
Urwo rugomero kandi ruzatanga amazi meza mu mirenge ya Nyagatare, Karangazi, Rwimiyaga na Rwempasha, hanuhirwe imyaka ku buso bwa hegitari ibihumbi 10.
Ubwo yasuraga ahazubakwa urwo rugomero, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukwakira 2018, Minisitiri Dr. Biruta, yasabye abaturage kwitegura gufata neza ibikorwa-remezo bazaba begerejwe.
Ati “Byose ni guverinoma ibikora, ariko si ibyayo ni ibyanyu kugira dusunike ubukene tugenda tubwigizayo uko umwaka utashye, mugomba rero kubimenya mukamenya uruhare rwanyu, mukabigira ibyanyu.”
Hakorimana Afrotinatus umwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko biteguye kuzafata neza ibikorwa by’uwo mushinga kubera akamaro kabyo.
Ati “Ntituzongera kurumbya imyaka ngo izuba ryavuye, amashanyarazi aziyongera hari abari batayafite, amazi meza ni uko. Ahubwo babigire vuba, duhinge twiteze imbere.”
Imiryango 270, ni yo iteganijwe kwimurwa igashyirwa mu midugudu y’ikitegererezo.
Igikorwa kirimo gukorwa ubu, ni ukugena agaciro k’imitungo y’abaturage bazimurwa aho urugomero ruzubakwa no kubishyura.
Harimo kandi gucukurwa imirwanyasuri ku nkengero z’aho urugomero ruzubakwa no guteraho ibiti, igikorwa kigeze kuri 45%.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|