Iyibwa ry’igikoresho cyifashishwaga mu gukurura ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zigakoreshwa mu kuzamura amazi ikuzimu (na cyo abaturage bacyita ‘Umurasire’) ryatumye iriba bavomagaho amazi meza ridakora abaturage batangira kuvoma amazi yanduye inka zikandagiramo.
Kuri uyu wa 15 Nyakanga Polisi y’igihugu yatangiye kubakira Mwanajeshi George inzu yo kubamo ifite agaciro ka miliyoni umunani n’ibihumbi Magana atandatu.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Sake buvuga ko icyumba ntangamakuru ari igisubizo ku itekinika kuko ibibera hasi mu midugudu biba bizwi n’abaturage bose.
Imiryango 80 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 itishoboye yatangiye kugera mu macumbi yubakiwe.
Abaturage ba Munyiginya bahawe ivuriro ridatanga serivise yo kwita ku bafite virusi itera Sida kugira ngo abakozi babanze bahabwe amahugurwa.
Col. Albert Rugambwa avuga ko imibereho myiza y’Abanyarwanda iha imbaraga abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu kuko bumva ko bataharaniye ubusa.
Uwamahoro Alphonsine wo mu kagari ka Shonga umurenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare, avuga ko inka yahawe muri gahunda ya Girinka amaze kuyibyazamo ubutaka akabika ibihumbi 50 buri kwezi.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr. Karangwa Patrick, avuga ko mu mwaka umwe gusa u Rwanda rutazongera gutumiza imbuto mu mahanga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba gukemura ikibazo cy’abadafite inzu zo kubamo vuba bishoboka.
Geneneral Mubaraka Muganga uyobora ingabo mu ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali avuga ko kwitura uwaguhaye ari umuco mwiza ukwiye gukorwa na buri wese.
Umusore witwa Ishimwe Hubert wo mu karere ka Nyagatare arasaba urubyiruko kwirinda ibigare by’inshuti mbi, kuko bishobora kubashora mu ngeso mbi, bikabicira ubuzima.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Jonhston Busingye, atangaza ko urwego rw’abunzi rukwiye kubona inyubako zo gukoreramo kimwe n’izindi nzego, aho gukomeza gukorera munsi y’ibiti.
Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri mu Kagari ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo bashima ko bahawe inka ariko na none bagasaba ubutaka bwo kuzihingiraho ubwatsi.
Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare yasabye urubyiruko rwasoje urugerero ruciye ingando kujya guhangana n’ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.
Umwaka w’imihigo 2018-2019 usize abaturage bangana na 5.5% babonye amazi meza kubera umuyoboro w’amazi uzafasha abaturage bo mu mirenge itandatu.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) gitangaza ko mu myaka 10 ishize kimaze guhomba arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’ibikorwa byo kwiba umuriro kwa bamwe mu bafatabuguzi bacyo.
Col. Albert Rugambwa, Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana arashimira aborozi ba Nyagatare kuba batakiragira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kuko bigaragaraza ko bumvira.
Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Nyabikiri bahimbye Yeruzalemu barasaba ubuyobozi kushakira ubutaka bwo guhingaho kugira ngo barusheho kwiteza imbere.
Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Ngarama giherereye mu Karere ka Gatsibo buvuga ko kubakirwa ikigo nderabuzima gishya byatumye nta murwayi ukimenya indwara y’undi.
Akagari ka Kabuga kahuriye mu mukino w’umupira w’amaguru n’aka Ndego, twombi two mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare. Ni umukino wahuje abakuze bo muri utwo tugari ku cyumweru tariki 02 Kamena 2019.
Inka zirindwi z’uwitwa Sabiti James zakubiswe n’inkuba zihita zipfa. Byabereye mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka, mu Murenge wa Nyagatare. Byabaye mu mvura yumvikanyemo inkuba yaguye guhera saa munani n’igice z’amanywa ku cyumweru tariki 02 Kamena 2019.
Abarokokeye Jenoside I Rukumberi bavuga ko gutuzwa ahameze nk’ikirwa byafashije Interahamwe kubica vuba mu buryo bworoshye.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Rwamagana bavuga ko kubera gukundana igihe kirekire bashakana batipimishije SIDA.
Mukankuranga Edith avuga ko yimutse ahitwa i Gakirage mu Murenge wa Nyagatare, ari na ho yarokokeye Jenoside, akajya gutura ahandi ariko muri uwo murenge kubera gutererwa amabuye ku nzu cyane cyane iyo igihe cyo kwibuka kigeze.
Mbarushimana Alphonse umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo gishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Rwanda avuga ko mu Rwanda 30% by’abapfa bahitanwa n’indwara zitandura.
Mu Karere ka Nyagatare hari urubyiruko ruvuga ko telefone zigendanwa zigira uruhare runini mu iterwa inda ry’abana b’abangavu.
Abahinzi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko gahunda ya Ejo Heza izatuma batagurisha imitungo yabo igihe bahuye n’ibyago.
Munyabarenzi Justin avuga ko agaciro kahawe ibyangijwe n’amabuye aturuka mu kirombe cya STECOL ari make atayemera keretse hongeweho ibihumbi 100.
Dr. Munyemana Ernest, umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, avuga ko umwenda bafitiye Farumasi uterwa n’abavurwa badafite ubwisungane mu kwivuza (mituweli) kuko bahabwa imiti y’ubuntu.
Col. Twahirwa Dodo arasaba akarere ka Nyagatare kwemera kagasubizwa umugabane kari gafite kuri gare ya Nyagatare, maze ikegurirwa RFTC ari ryo huriri rya za koperative zitwara abantu n’ibintu.