Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwakanguriye abahinzi kwibumbira mu ma koperative, kuko bizabafasha kurwanya igihombo batezwa n’abitwa Abamamyi.
Iddy Ibe Andrew umunya Nigeriya utoza ikipe ya Sunrise, arashinja ubuyobozi bw’ikipe ye kugira uruhare mu musaruro mucye ifite.
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yasabye abakora mu rwego rw’ubuzima kwegera abaturage, babagira inama zo gukumira indwara, gutanga mutuweri n’isuku.
Abaturage bo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bihanangirijwe kongera kugura ubutaka batabanje kubaza ubuyobozi.
Abatuye mu Mudugudu wa Mirama ya 2 Akagari ka Nyagatare Umurenge wa Nyagatare, baragirwa inama yo gutwikira ibyobo bitangira amazi y’imvura.
Minisiteri y’umutungo kamere iratangaza ko Leta itazongera gutera amashyamba ahubwo bizajya bikorwa na ba rwiyemezamirimo Leta iyakire yakuze.
Bamwe mu batuye umurenge wa Karangazi baravuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kubura amazi, aho bakora urugendo rw’amasaha atanu bayashaka.
Ingabire Christine utuye mu Murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro, avuga ko amaze iminsi itatu mu Mujyi wa Nyagatare ashakisha umugabo we witwa Nkurunziza Fred.
Sunrise FC, ikipe y’akarere ka Nyagatare yanganyije na Bugesera FC 0-0, nyuma yo gukinira mu kibuga cyuzuye ibidendezi by’amazi n’isayo.
Ubutaka bw’abaturage b’umudugudu wa Mirima ya kabiri, mu murenge wa Nyagatare, akarere ka Nyagatare, bungana na hegitari 42 bwangijwe n’imvura imyaka bateye irahomba.
Bamwe mu batuye Nyagatare, bavuga ko bamenye ko umuti wica imibu uterwa mu mazu atariwo utera imbaragasa, ziterwa n’umwanda.
Umuryango wita ku bababaye witwa Food for Hungry ukorera mu Karere ka Nyagatare, wahaye abafite ubumuga barindwi amagare yo kubafasha mu rugendo.
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 33, ukekwaho kwica nyirabuja witwa Uwihoreye Gaudence wo mu karere ka Gatsibo, yafatiwe i Karangazi muri Nyagatare.
Imvura nyinshi yaguye mu murenge wa Rukomo muri Nyagatare yateje umwuzure mu mazu y’ubucuruzi 17, ibicuruzwa byari birimo birangirika bikomeye.
Imiryango y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, yo mu Karere ka Nyagatare, yashyikirijwe amazu yubakiwe kugira ngo irusheho kubaho neza.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) irasaba abahinzi gukoresha imashini zihinga kuko zihutisha akazi ko guhinga kandi zikanatuma umusaruro wiyongera.
Abayobozi bo mu ntara y’Iburasirazuba, basabwe gukangurira abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, badategereje ko ubuyobozi bubagezaho byose nta ruhare babigizemo.
Abaturage bo mu kagari ka ryabega umurenge wa Nyagatare, banenzwe kuba bagihabwa inkunga y’ibiribwa, kandi bafite ubutaka bwera cyane.
Aborozi batandukanye bo mu murenge wa Nyagatare barifuza uruganda rw’ibiryo by’amatungo hafi yabo kuko babibona bihenze banakoze urugendo rurerure.
Kamugisha Charles, wari umuyobozi w’umurenge wa Musheri muri Nyagatare, yaba yasabwe kwegura nyuma yo kugirana ibibazo na DASSO yo mu murenge wa Karangazi.
Hodari Hillary ufite akabari kitwa The Heat gaherereye mu Karere ka Nyagatare, ahangayikishijwe n’ibitera bimusenyera inyubako .
Mu kwizihiza umunsi wa Eid Adhuha muri Nyagatare, hari abiyambitse umwambaro w’Abayisilamu kugira ngo bahabwe inyama z’inka zatanzweho igitambo.
Abafite imitangire n’imicungire ya girinka mu nshingano, mu karere ka Nyagatare, bavuga ko ubunyangamugayo aribwo buzanoza gahunda ya girinka.
Furaha Denyse utuye mu Murenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare, avuga ko kubura amafaranga amugeza kwa muganga, byatumye uburwayi bwe bukomera.
Abatuye umudugudu wa Kamagiri, mu Karere ka Nyagatare barashinja umukuru w’umudugudu wabo kurya ruswa no gutonesha bamwe nubwo we akabihana.
Abororera hafi y’umugezi w’Akagera mu murenge wa Matimba akarere ka Nyagatare, bavuga ko babangamiwe n’indwara y’Inkurikizi iterwa n’isazi ya Tsetse.
Ndazigaruye Faustin, wo mu Mudugudu wa Cyenjojo mu Murenge wa Rwempasha muri Nyagatare bamusanganye itaka ry’inzu n’iryo mu murima we arishyiriye umupfumu ngo wamubwiye ko byarozwe ndetse ngo inzu ayitashye yahita apfa.
Mu kumwe kumwe gusa kwa Kanama 2016, abantu 42 batawe muri yombi bakekwaho ubujura bw’inka n’ihene.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burihanangiriza bamwe mu baturage bateye umugongo kurara irondo.
Kuri uyu wa 27 Kanama, Maniragaba Elisa w’imyaka 26 yishwe atewe icyuma na Mugisha Emmanuel w’imyaka 16 bapfa isambusa.