Nyagatare: Miliyari 3Frw zigendera mu kurwanya malariya buri mwaka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ivuga ko hatangwa miliyari 3Frw buri mwaka mu gutera umuti wica imibu mu mazu mu karere ka Nyagatare.

Buri mwaka mu Karere ka Nyagatare haterwa umuti wica imibu
Buri mwaka mu Karere ka Nyagatare haterwa umuti wica imibu

Dunia Munyakanage umukozi wa RBC avuga ko muri 2015 Akarere ka Nyagatare kari ku isonga mu kurwaza Malariya.

Cyakora ngo ibipimo byagiye bigabanuka uko abaturage bitabira ibikorwa byo gutererwa umuti wica umubu mu mazu.

Agira ati “Turishimira umusaruro bitanga. Twavuye ku barwayi ibihumbi 45 Ukuboza 2015, tugera ku bihumbi bitanu muri 2016.”

Yemeza ko ubu Nyagatare ibarirwa mu turere dutanu tubarizwamo Malariya nkeya.

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare yasabye abaturage gukuraho inzitizi zituma bakomeza kurwaza Malariya.

Ati “Ayo mafaranga ni menshi yakora ibindi bikorwa mu karere kacu n’igihugu muri rusange kandi biteza imbere umuturage. Bakwiye rero gukuraho inzitizi zatuma akomeza gutangwa kandi ahanini ni ukurwanya isuku nke.”

Hanakorwa ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage kurwanya Malariya
Hanakorwa ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage kurwanya Malariya

Yemeza ko abaturage batemye ibihuru bikikije amazu, bagategura neza amazu yabo, bakanarara buri gihe mu nzitiramibu ziteye umuti, malariya yaba umugani mu karere ka Nyagatare.

Yabitangaje kuwa Mbere tariki 10 Nzeri 2018, ubwo mu Murenge wa Katabagemu hatangizwaga igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu mazu kizamara iminsi 10 kigakorerwa mu ngo 118,752 mu mirenge 14 igize ako karere.

Uwineza Ernestine avuga ko mu 2008 yarwaye Malariya araremba ajya mu bitaro bya Nyagatare anatwite, ariko k’ubw’amahirwe aravurwa arakira n’inda ntiyavamo.

Gahunda yo gutera imiti yica imibu mu mazu ije ngo yarayitabiriye ndetse akurikiza n’izindi nama, none ngo hashize imyaka 10 atarongera kuyirwara cyangwa ngo ayirwaze.

Ashishikariza abaturage kwitabira ibikorwa byo gutererwa umuti wica imibu mu mazu no gukurikiza izindi nama bagirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Malaria yica abantu barenga 1 million buri mwaka.Abayirwara bose,barenga 500 millions.
Mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera kurwara nkuko Yesaya 33:24 havuga.Ndetse nta muntu uzongera gupfa nkuko Revelations 21:4 havuga.Aho kwibera mu byisi gusa,imana idusaba no kuyishaka kugirango tuzabe muli paradizo.

Mazina yanditse ku itariki ya: 12-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka