Nyagatare: Urusengero rugwiriye abakirisitu 40, babiri muri bo bahasiga ubuzima
Mu mvura nyinshi yaguye mu Karere ka Nyagatare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, yasenye urusengero rwa Good Foundation rwarimo abakirisitu 40 basenga, inkuta zihitana babiri, zinakomeretsa bikomeye abandi umunani.
Abahitanywe n’iyo mpanuka ni Rusirasi Augustine wari ufite imyaka 70 na Murungi Olive wari ufite imyaka 33, abakomeretse bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Nyagatare.
Uzabakiriho Francois wari muri urwo rusengero yavuze ko imvura nyinshi ivanzemo umuyaga yaje igaterura igisenge cy’urusengero inkuta zigahita zibagwa hejuru.
Ati “Umuyaga waje mbona uteruye igisenge inkuta zitangira kugwa, jye na mugenzi wanjye duhita twiruka urukuta rutugwa imbere tubona inzira, tujya gutabaza abantu.”
Uretse urusengero rwa Good Foundation, ruherereye mu Mudugudu wa Cyonyo Akagari ka Bushoga, Umurenge wa Nyagatare, hari n’inzu zo guturwamo zatwawe n’umuyaga banyirayo basigara iheruheru.
Habineza Longin Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare yafashe mu mugongo ababuze ababo, anabizeza ubufasha bw’abayobozi.
Yanasabye abaturage kuba hafi ya bagenzi babo, bakabacumbikira mu gihe hagishakishwa uko bafashwa.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mana we urengere abasigaye kandi uduhe kwita ku iherezo ryacu mzee wacu ugiye ntaguherukaga tuzahora Tukwibuka igendere uruhukire mu mahoro
Oya mama nabo bitwa abanzi bayo bazazukira gukorwa nisoni niwigira najyuwa jya ubanza ukore ubushakashatsi. Unwo ugerearnije umuntu n’amashanyarazi noneho na LEG uraza kuyigereranya n’Imana urantangaje.yewe Seziberawe warize koko.
Inkuru ibabaje cyane.Dukomeje bene wabo,nibihangane.Ubwo basengaga,birashoboka ko bazazuka ku Munsi w’imperuka.Ariko nk’Umukristu wize neza Bible,nagirango mbwira abantu iyo dupfuye uko bigenda.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).