Hatoranyijwe abana 28 bagiye gutegura amarushanwa mpuzamahanga mu mushinga Isonga Program

Ku bufatanye bwa
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” mu mpera z’icyumweru gishize, mu karere ka Nyamasheke habereye irushanwa rihuza ibigo by’amashuri biri muri gahunda ya Isonga Program muri uyu mukino ahatoranyijwe abana 28 bagiye kwitegura amarushanwa mpuzamahanga.

Ni irushanwa ryabaye tariki 29 kugeza 31 Ugushyingo 2025,byumwihariko ribera ku bibuga bya ISF Nyamasheke, ryitabirwa na ES Kigoma, GSFA Kibogora, ADEGI-Gituza, TTC De La Salle mu bahungu, na Kiziguro SS, ISF Nyamasheke, ES Nyamagabe na GS Gihundwe mu bakobwa, aho ku munsi wa mbere hakinwe imikino y’amajonjora, buri kigo gihura n’ikindi.

Nyuma yaho hakozwe urutonde rw’uko amakipe akurikirana maze amakipe ya mbere muri buri cyiciro ahurira ku mukino wa nyuma wakinwe ku Cyumweru. Mu bahungu ES Kigoma yegukanye umwanya wa mbere, itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya TTC de la Salle ibitego 23 kuri 19, mu gihe mu bakobwa, ishuri rya Kiziguro SS ari ryo ryegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda ishuri rya ESC Nyamagabe ibitego 26 kuri 19.

Nyuma y’iyi mikino yari igamije kuzamura impano z’abakiri bato mu mukino wa Handball mu Rwanda ndetse no gutoranya abakinnyi bazitabira imikino mpuzamahanga iri mu minsi iri imbere, hatoranyijwe abana 14 bitwaye neza mu bahungu na 14 mu bakobwa.

Gahunda y’Isonga igiye kwagurwa

Dr Clairon Niyonsenga ushinzwe imishinga muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ndetse irimo n’uyu mushinga w’Isonga, wahereye ku mikino itandatu ari yo Football, Handball, Volleyball, Basketball, gusiganwa ku magare (Cycling) ndetse n’imikino ngororamubiri (Athletics), bikorerwa mu bigo 17, harijwe hamwe abana 599, yashimye umusaruro watangiye kuboneka bivuye muri iyi gahunda y’Isonga aho abana bamwe batangiye kwifashishwa mu makipe y’igihugu ndetse no mashuri yigisha umupira

Yagize ati “Muri Handball ikipe y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye amarushanwa mu gihugu cya Uganda, nka 90% bari bavuye mu Isonga, iyo urebye no mikino ya FEASSSA usanga harimo benshi b’Isonga, nka Bayern Munchen Academy na Tony Football Academy harimo abana bavuye mu Isonga, byose ni ibiduha icyizere ko mu gihe kizaza nidukomeza kwita ku bana tuzajya tubasha gutanga abana benshi bafasha abana mu makipe y’igihugu y’abakiri bato”

Dr Clairon Niyonsenga ushinzwe imishinga muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ndetse irimo n'uyu mushinga w'Isonga yavuze bishimira umusaruro watangiye kuboneka bivuye muri gahunda y'Isonga aho abana bamwe batangiye kwifashishwa mu makipe y'igihugu ndetse no mashuri yigisha umupira
Dr Clairon Niyonsenga ushinzwe imishinga muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ndetse irimo n’uyu mushinga w’Isonga yavuze bishimira umusaruro watangiye kuboneka bivuye muri gahunda y’Isonga aho abana bamwe batangiye kwifashishwa mu makipe y’igihugu ndetse no mashuri yigisha umupira

Mu gice cya kabiri y’uyu mushinga uzamara imyaka ine, ibigo biziyongera bibe 42 aho abanyeshuri bakorana bazaba ari 2227, hakaniyongeramo imikino y’abafaite ubumuga ari yo Sitting Volleyball na Goal Ball, naho umubare w’abakobwa nawo ukazamuka ukava kuri 42% ukagera kuri 51%.Hateganyijwe kandi kuvugurura no kubaka ibibuga, gutanga ibikoresho, amahugurwa ku batoza n’abasifuzi, no guhuriza abana hamwe mu biruhuko bagakora umwiherero urimo n’amarushanwa.

Mu gice cya mbere hubatswe ndetse hanasanwa ibibuga 14, mu gihe mu gice cya kabiri cy’uyu mushinga hazakoreshwa ibibuga bishyashya 63 biri ku rwego rwiza, aho nko mu mupira w’amaguru hazakorwa ibibuga biriho ubwatsi bw’ubukorano.

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred ari mu bitabiriye iyi mikino
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred ari mu bitabiriye iyi mikino

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka