Rwamagana: Hari abigisha ikoranabuhanga nabo ubwabo batarizi neza

Bamwe mu bayobozi b’amashuri yisumbuye mu Karere ka Rwamagana bavuga ko batazi gukoresha ikoranabuhanga, mu gihe ibigo bayobora bifite ibyumba by’ikoranabuhanga.

Abarimu bahawe mudasobwa zo kubafasha mu kazi kabo
Abarimu bahawe mudasobwa zo kubafasha mu kazi kabo

Nyirampakaniye Antoinette umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Janjagiro mu Murenge wa Fumbwe, yemeza ko bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi kuko umuntu atatanga icyo adafite.

Agira ati “Icyo ufite ubundi nicyo utanga, ntacyo uzi ntabwo Wabasha kuyigisha abana, ariko ugifite biroroha. Natwe dufata igihe tukajya kubigisha, abana rereo barebera kubyo umuyobozi akora no kubya mwarimu bakajya kubishyira mubikorwa.”

Yemeza ko kenshi ibyumba by’ikoranabuhanga usanga bikoreshwa n’umwarimu wabyize ndetse n’abanyeshuri yigisha naho abandi barium n’umuyobozi bakiberaho ntacyo bazi.

Yabitangaje kuri uyu wa 3 Ukuboza ubwo abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye 52 mu karere ka Rwamgana bashyikirizwaga mudasobwa na modem bizabafasha kwimenyereza gukoresha ikoranabuhanga.

Diane Sengati Uwasenga umukozi wa REB
Diane Sengati Uwasenga umukozi wa REB

Kagimbura Aloys umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Liquidnet Family ry’Agahozo Shallom avuga ko ubumenyi bakuye ku ishuri butari buhagije kubyo babasha guteza imbere ireme ry’uburezi.

Ati “Umuntu wese bisaba ko ahora yihugura kuko ubumenyi yakuye ku ishuri butagihagije, hakenewe kumenya uko abandi babikora mu bihugu byateye imbere tunyuze kuri murandasi bidufashe kuzamura ireme ry’uburezi.”

Diane Sengati Uwasenga umukozi wa REB mu gashami gashinzwe ikoranabuhanga izi mudasobwa zizafasha abayobozi b’amashuri kugira ubumenyi ku ikoranabuhanga byihutishe n’akazi ke ka buri munsi.

Ati “Ntibya aribyo umunyeshuri n’umwarimu bazi gukoresha ikoranabuhanga umuyobozi atabizi, kuba abonye mudasobwa ye bizamufasha kuryiga kuko umuntu amenya icyo ahora akoresha, turanizera ko bizoroshya n’akazi kabo.”

Jef Peeraer umuyobozi wa VVOB ashyikiriza mudasobwa umwe mu bayobozi b'ibigo
Jef Peeraer umuyobozi wa VVOB ashyikiriza mudasobwa umwe mu bayobozi b’ibigo

Jef Peeraer umuyobozi wa VVOB ari nayo yatanze izi mudasobwa avuga ko bafasha abayobozi b’amashuri mu turere 14 bakorana mu gihugu cyose kugira ubumenyi mu miyoborere no kumenya gukoresha ikoranabuhanga.

Uyu mushinga uzamara imyaka itatu hatangwa amahugurwa ku ikoranabuhanga n’imiyoborere y’amashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka