Gakenke: Abasirikare, abapolisi n’abakozi ba RIB bateye ibiti 2,000

Inzego zishinzwe umutekano zigizwe n’abasirikare ba RDF, Diviziyo ya 2, abapolisi ndetse n’abakozi ba RIB bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru, bakoze igikorwa cyo gutera ibiti mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke.

Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ukuboza 2025, hatewe ibiti 2,000.

Inzego zishinzwe umutekano zari kumwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse, washimye iki gikorwa kandi agaragaza ko kiri mu mujyo w’Igihugu, wo gushyira imbaraga mu kurengera ibidukikije.

Visi Meya Uwamahoro, yashimye kandi uburyo inzego z’umutekano zirinda umutekano rusange w’abaturage, zigakomeza no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage harimo n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije nko gutera ibiti.

Brig Gen Deo Rusanganwa, Umuyobozi wa Diviziyo ya 2, yashishikarije abaturage gutera ibiti, gufata iya mbere mu kubifata neza no kubirinda. Yanijeje ko inzego z’umutekano zizakomeza ibikorwa nk’ibi byo gutera ibiti mu bindi bice bitandukanye by’Intara y’Amajyaruguru.

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano mu Ntara, barimo ACP Edmond Kalisa, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, hamwe na Lt Col Charles Kamali, Umuyobozi w’Inkeragutabara muri iyo Ntara.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka