Nyagatare: Abahinzi ntibazi ko nkunganire ibaho

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batazi ko nkunganire ibaho ndetse batazi n’aho itangirwa.

Abenshi bakoresha amazi gusa mu myaka yabo
Abenshi bakoresha amazi gusa mu myaka yabo

Gatemberezi Damien umuhinzi mu murenge wa Nyagatare, afite umurima wa hegitari ebyiri. Umurima we ngo uri muri metero 500 uvuye ku mugezi w’umuvumba, aho ahingamo ibigori akabisimburanya n’ibishyimbo.

Yemeza ko nkunganire ayumva mu magambo ariko atayizi, atazi n’aho itangirwa.

Agira ati “Numva babivuga gusa ku maradiyo, sinzi aho iba, aho itangira n’uburyo ibonekamo. Amazi aranyegereye, si amagurano, rwose mbonye imbaraga nagura ibikoresho nkuhira sinongere kurumbya.”

Yemeza ko abonye abamwunganira mu buhinzi bwe, yarushaho kubona umusaruro kuko ngo izuba ritakongera kumwicira imyaka.

Ati “Reba nk’ubu izuba ryamaze kudutera ubwoba ariko mfite moteri, nahinga ahasigaye nkuhira kandi nakweza. Izuba rya Nyagatare rikeneye kugira ibikoresho byuhira, naho ubundi rirava tugataha rwose.”

Rutayisire Gilbert umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere avuga ko mu nama zose zikorwa abahinzi bakangurirwa kwitabira kwaka nkunganire.

Yemeza ko abatazi ko ibaho ari abatajya mu nama. Ati “Ubu ku murenge amafishi asabirwaho nkunganire yarahageze, aba mbere batangiye kuyaka, abo batabizi ni bageyo barabafasha kandi amafaranga yo kunganira ibikorwa byabo arahari.”

Kugira ngo umuhinzi ahabwe nkunganire, agomba kugaragaza icyangombwa cy’ubutaka ahingaho niba ari ubwe, butaba ubwe akagaragaza amasezerano y’ubukode bwabwo kandi agomba kuba arenze imyaka itatu.

Ibyo iyo byuzuye ngo bajya gusura umurima bakareba niba ibyo yatse bijyanye n’ibikwiye, bakamuhuza na rwiyemezamirimo ufite ibyo bikoresho akabimugezaho.

Umuhinzi ahita yishyura rwiyemezamirimo 50% by’agaciro k’ibyo yasabye andi 50% agatangwa n’akarere.

Umwaka ushize w’ingengo y’imari, miliyoni 90Frw nizo zifashishijwe mu kunganira abahinzi 160 n’uyu mwaka akaba ari ayo ahari ndetse 40 bakaba bamaze gusaba kunganirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka