Nyagatare: Ubuyobozi bwasabwe gushakira isoko ibikorwa bya COABATWIMU

Sheikh Bahame Hassan umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare gushakira isoko ibikorwa bya koperative COABATWIMU.

Abanyamuryango ba COABATWIMU baganira n'abayobozi babasuye
Abanyamuryango ba COABATWIMU baganira n’abayobozi babasuye

Koperative Abasangirangendo Twisungane Mukama ( COABATWIMU) ifite abanyamuryango 71, abenshi muri bo bafite ubumuga bw’ingingo.
Ikora ibikorwa by’ubukorikori harimo kuboha imipira y’imbeho mu budodo, kwandika ku myambaro no gufuma.

Kanyabugande Theodomir umuyobozi wa Koperative COABATWIMU avuga ko mu mwaka wa 2012 bagize ikibazo cy’amadeni kubera inyubako bubatse yo kwaguriramo ibikorwa byabo no kubonera abanyamuryango aho bacumbika baje kwiga imyuga.

Ubu ngo bamaze kwishyura Sacco miliyoni 3 bari bagurijwe, ariko bakaba basigaranye miliyoni imwe n’igice kuri eshatu bari bagurijwe na VUP y’Umurenge wa Mukama.
Ahanini ariko ngo ibyo bihombo biterwa no kutagira isoko ry’imipira baboha.

Ati “ Amadeni yakabaye yararangiye iyo tugira isoko ry’imipira yacu dukora. Twabuze isoko ducika intege, urebye tubayeho tudahari kuko twugarijwe n’ibibazo by’amikoro byatumye n’abanyamuryango bamwe bacika intege.”

Sheikh Bahame Hassan umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe amajyambere rusange n'imibereho myiza muri MINALOC
Sheikh Bahame Hassan umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza muri MINALOC

Sheikh Bahame Hassan umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza, asaba ubuyobozi bw’akarere gushakira isoko iyo koperative kuko rihari kandi rigari.

Agira ati “ Turasaba ubuyobozi bw’akarere gushakira aba bantu isoko kuko rirahari mu mashuri nabo babone uko bikura mu bukene, kumenyekanisha ibikorwa byabo mu mashuri biroroshye.”

Sheikh Bahame yasabye ubuyobozi bwa COABATWIMU n’andi makoperative kutajya bafata amadeni bubaka inyubako ahubwo bakagura ibikorwa kuko inzu zitunguka vuba.

Yabibasabye kuri uyu wa 31 Ukwakira, mu rugendo rugamije gusura abaturage kureba ko ibyo Leta ibagenera bibageraho kandi bizamura imibereho yabo.

Abashyitsi banasuye bimwe mi bikorwa bya koperative COABATWIMU
Abashyitsi banasuye bimwe mi bikorwa bya koperative COABATWIMU
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka