Nyagatare: Insengero zitubatse neza zigiye guhagarikwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba abayobozi b’amadini n’amatorero ahakorera adafite insengero zikomeye guhagarara gukora kugeza zuzuje ibisabwa bitahungabanya umutekano w’abayoboke.

Hari urusengero ruherutse kugwa ruhitana abantu babiri runakomeretsa benshi
Hari urusengero ruherutse kugwa ruhitana abantu babiri runakomeretsa benshi

Rurangwa Steven umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko hari insengero nyinshi zikora ariko bigaragara ko igihe icyo aricyo cyose zishobora kugwira abayoboke.

Yemeza ko insengero nk’izo zikwiye kuba zitagikora kuko zibangimiye umutekano w’abantu.

Agira ati “Hari insengero bigaragara ko zidakomeye, banyirazo nibahagarike kuzikoresha kugeza igihe bazuza ibisabwa kuko dushishikajwe no kubungabunga umutekano w’abaturage bacu.”

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2018, mu nama yahuje abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu karere ka Nyagatare, yari igamije kubakangurira gukosora insengero zabo zidakomeye.

Col. Albert Rugambwa umuyobozi w’ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamgana avuga ko zimwe nsengero basuye basanze zifite ikibazo cyo kutubakwa neza kandi igihe icyo aricyo cyose zagwira abayoboke.

Ati “Izo twasuye zirababaje noneho muri iki gihe cy’imvura n’umuyaga, ibisenge biremereye kurusha inkuta, izo nkuta nta sima ibamo, ikingi zo ku mpande zifata inzu, ziroroshye cyane nta nkingi zo hagati zirimo.”

Yemeza ko ibyo bibangamye kandi idakwiye kwihanganirwa anasaba abafite insengero zubatse gutyo guhita bahagarika kuzisengeramo kugira ngo barinde umutekano w’abanyarwanda bazigana.

Pasiteri Karemera Kizito umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Nyagatare avuga ko nabo bahangayikishijwe n’ubuzima bw’abayoboke babo.

Avuga ko ikosa ryakozwe mbere kuko ubundi ntawakubatse abashinzwe imyubakire batamweretse uko yubaka.

Ati “Byapfuye mbere, umuntu yakubatse ariko ababishinzwe bamweretse uburyo yubaka yanasoza bakareba ko bikomeye kugira ngo bitazagwira abantu. Ahubwo nibagire vuba bahagarike izidakomeye.”

Kuri ubu mu Karere ka Nyagatare habarirwa amadini n’amatorero 309 yemewe.

Ubwo hafungwaga insengero zitujuje ibisabwa kugira ngo zikore, ku nsengero 965 zasuwe 491 zarafunzwe zisabwa gukosora amakosa harimo n’imyuakire.

Inama ikoze nyuma y’aho urusengero rugwiriye abakirisitu babiri bakahasiga ubuzma 20 bagakomereka kuwa 7 Ugushyingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka