
Guverineri Mufulukye Fred avuga ko iyi mihigo igamije guca imikoreshereze mibi y’ubutaka bukoreshwa icyo butagenewe.
Yemeza ko kenshi ibyo aborozi bakura mu butaka bunini bafite bidahwanye nabwo.
Iyi mihigo ngo hazabaho kwiyemeza kuvugurura ubworozi hagashakwa inka zitanga umukamo ugaragara.
Guverineri Mufukye avuga ko utuzabahiriza ibikubiye muri iyi mihigo ashobora kuzamburwa ubutaka bugahabwa ushoboye kububyaza umusaruro ukwiye.
Agira ati “ Udakoresha neza ubutaka ashobora kubwamburwa bugahabwa abashoboye kububyaza umusaruro nk’uko amategeko abiteganya. Gusa turacyabigisha ariko abazakomeza kwinangira amategeko azubahirizwa.”
Guverineri Mufulukye avuga ko abadakorera inzuri ugasanga zihishemo impisyi zica amatungo y’abaturage nabo bakwiye kujya bariha amatungo yishwe.

Mugabe Tharcisse umworozi mu Murenge wa Rwimiyaga avuga ko bibabaje kuba Nyagatare ifite ubutaka bugari, ikagira inka nyinshi ariko umukamo ukaba mucye.
Ikindi ababazwa no kuba inyama ziribwa mu mahoteri zituruka hanze y’igihugu. Avuga ko imihigo izabahwitura bagatekereza iterambere binyuze mu bworozi bwabo.
Ati “Imihigo izatuma dutekereza twihe intego z’ibyaduteza imbere. Hari abazorora inka zitanga inyama izatumizwaga hanze zihagarare, abandi bazorora izitanga umukamo mwinshi amafaranga aboneke.”
Ibikubiye muri iyi mihigo harimo kuzitira ubutaka, gutandukanya ahahingwa n’ahororerwa, guhinduranya aharagirwa, gukorera inzuri zigaterwamo n’ibiti, guhinga ubwatsi, korora inka zijyanye n’ubuso bw’ubutaka, kutazerereza amatungo n’ibindi.
Aborozi kandi bibukijwe ko ubutaka bwatanzwe igihe nyirabwo ashatse kubugurisha abugurisha bwose adaciyemo ibice.
Ohereza igitekerezo
|