Leta ntiyifuza abashaka guhora bafashwa - Minisitiri Mbabazi

Minisitiri w’urubyiruko avuga ko leta yifuza ko abafashijwe, bahera ku nkunga bahawe bakiteza imbere aho guhora bategereje kongera gufashwa.

Minisitiri Mbabazi ashyiraho senyenge ku rwuri rwazitiwe
Minisitiri Mbabazi ashyiraho senyenge ku rwuri rwazitiwe

Minisitiri Rosemary Mbabazi yavuze ibi kuri uyu wa gatandatu tariki 01 Ukuboza 2018, ubwo mu karere ka Nyagatare hatangizwaga gahunda yateguwe na n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) yiswe “’Imiyoborere twifuza”.

Yagize ati “Tujya tubona ibikorwa byinshi hirya no hino mu gihugu, leta ikazana ubwunganizi igafasha ibikorwa abaturage bakora, ariko bagahora bavuga ngo leta mukomeze muze. Ibyo sibyo... abafashijwe bakwiye gucuka ahubwo nabo bagafasha abandi barushije ubushobozi.”

Minisitiri Mbabazi atanga urugero ku baturage bahabwa amazu, bakegerezwa amazi n’amashanyarazi ariko nyuma y’igihe runaka bagasanga amadirishya y’inzu yarayagurishije.

Mu gikorwa cyo gutunganya uwuri rw'uwitwa Joy
Mu gikorwa cyo gutunganya uwuri rw’uwitwa Joy

Yemeza ko ibyo atari imiyoborere myiza kandi leta itahora ifasha umuntu umwe kuko haba hari abandi bakeneye ubufasha.

Minisitiri Mbabazi avuga kandi ko leta ishaka ko umuturage agira ijambo n’uruhare mubimukorerwa akagaragaza n’icyo yifuza gufashwamo.

Mu ntara y’iburasirazuba iki gikorwa cyabereye mu karere ka Nyagatare ahibanzwe kuri serivise z’ubworozi hakorwa umuganda wo gukorera urwuri, gucamo ibyanya byo kuragiramo, kubaka urugo rwo kogeramo no gutera ubwatsi bwa kijyambere mu rwuri rw’uwitwa Mbabazi Joy.

Abaturage n'abayobozi bafatanyije muri iki gikorwa
Abaturage n’abayobozi bafatanyije muri iki gikorwa

Ubushakashatsi bwakozwe na RGB mu mwaka wa 2018 bugaragaza ko abaturage 57.7% mu gihugu cyose aribo banyuzwe na serivisi z’ubworozi mugihe mu ntara y’iburasirazuba abazishima ari 59.5%.

Serivisi zo gutunganya no kongerera agaciro ibikomoka ku bworozi, abaturage 66.79% bagaragaje ko batazishimiye, serivise zo guteza imbere ubworozi bwa kijyambere 65.9% barazinenga naho kubona isoko ry’amata 44.22% bavuga ko bitanozwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka