Bugesera: Umukozi wo mu rugo w’umuhungu afunzwe akekwaho gusambanya abana b’abahungu

Umukozi wo mu rugo witwa Nsabimana Jean de Dieu w’imyaka 20 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera akekwaho gusambanya abana b’abahungu batatu.

Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera itangaza ko yataye muri yombi uyu musore nyuma yo kwakira ikirego cy’ababyeyi b’abo bana, aho baje kurega bavuga ko abo bana bababwiye ko uwo musore yabasambanyaga mu kibuno igihe kirekire.

Umubyeyi w’abo bana avuga ko aya makuru bayabwiwe n’umwana wabo w’imyaka 6.

Yagize ati “Twari mu rugo maze umwana aba atubwiye ko umukozi amushyira igitsina ke mu kibuno, niko kubaza bakuru be nabo barabyemera harimo ufite imyaka 11 n’imyaka 8”.

Ngo yari yarababwiye ko nihagira ubivuga azabica, ubwo bakomeza guceceka kugeza umwana muto abivuze kuko bakuru be bo bari baratinye kubivuga.

Kuri ubu abo bana bajyanwe mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata kugira ngo bakorerwe ibizamini na muganga maze hamenyekane mu by’ukuri niba koko uwo mukozi yarasambanyaga abo bana.

Nsabimana yari amaze igihe kingana n’umwaka akora akazi muri urwo rugo.

Polisi itangaza ko ibyaha acyekwaho bihanwa n’ingingo ya 190 n’iya 191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababa je

jonathan yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka