Ruhango: Yavuganye nabi n’umugore ahitamo kwiyahura

Umugabo witwa Kwigira Théogene w’imyaka 43 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Kizibaziba, Akagari ka Nyakabuye, Umurenge wa Byimana wo mu Karere ka Ruhango, ku wa tariki ya 03 Mata 2015, bamusanze mu nzu ye yimanitse mu mugozi yamaze gupfa.

Amakuru Kigali Today ikesha umwe mu baturanyi b’uyu mugabo, avuga ko urupfu rwe rwatewe n’uko yari yiriwe atongana n’umugore we Nyabyenda Dativa, hanyuma yabona umugore we agiye kuvoma agahita yinjira mu nzu akimanika mu mugozi.

Uyu mugabo wapfuye yiyahuye asize abana batatu.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

yewe yewe birababaje mbega disi

kiki yanditse ku itariki ya: 6-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka