Nyanza: Umugore yataye umugabo amushinja kumuhohotera
Uwamahoro Alphonsine w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza aravuga ko yataye umugabo we ku buryo budasubirwaho ahunga ihohoterwa yari amazemo imyaka irindwi, dore ko babanaga ariko batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Uwamahoro Charlotte yatangarije Kigali Today ko yamaranye imyaka irindwi n’umugabo weariko ngo nta mahoro na mba yari mu rugo rwabo kubera ibikorwa by’ihohoterwa ribabaza umubiri yagiye amukorera.
Yagize ati “Ubu maze iminsi nimukiye mu Mudugudu wa Kavumu niho nahungiye ihohoterwa nkorerwa n’umugabo wanjye, kuko yari agiye kuzanyica ngenda mbiceceka none nihesheje agaciro ndamuta”.
Akomeza agira ati “Twamaze kubyarana impanga z’umuhungu n’umukobwa nibwira ko bikemutse ahubwo arantoroka, ariko ku bw’amahirwe inzego z’umutekano ziramufata ziramugarura”.
Uyu mugore avuga ko aba bana b’impanga nabo kubabyara byamwogereye guhohoterwa ngo kuko umugabo we avuga ko nta bana barenze umwe yabyarira rimwe.
Ngo iyo amutoteza ndetse akamukubita avuga ko mu muryango wabo nta muntu n’umwe urabyara abana babiri, bityo abo ngo ni abo yamuhahiye ahandi.
Akomeza agira ati “Nibyo koko yanshatse naraboneje urubyaro ariko nyuma y’imyaka ine nabivuyemo ndamubyarira ariko nta mutekano nabyo byazaye mu rugo, kuko abana nabo ntiyemera ko ari we wababyaye”.
Abazwa impamvu atajyana umugabo we mu buyobozi ngo amurege muhohotera, yasubije ko asanga kumufungisha byazagira ingaruka zatuma amara imyaka myinshi muri gereza, ahitamo kumuhunga nk’uko yabikoze.
Kigali Today yashatse kuvugana n’umugabo w’uyu mugore witwa Ndahimana Jean Claude bahimba “Supanet” ukora akazi ko kwikorera imizigo mu Mujyi wa Nyanza, ariko ntiyaboneka.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Subwo iyi ni nkuru muba mutangaje cg mwabuze icyo mukora,ubwo se yunguyiki abanyarwanda mu byukuri
Nihatari kabis