Ruhango: Ngo hagaragaye ingengabitekerezo ya Jenoside ariko ubuyobozi buri maso

Mbere gato y’uko Abanyarwanda batangira igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakore Abatutsi, mu mirenge ibiri y’ Akarere ka Ruhango ngo hagaragaye ingengabitekerezo ya Jenoside ariko ubuyobozi burahumuriza abturage ko buri maso akaba nta kizabahungabanya.

Ingengabitekerezo ya Jenoside ngo yagaragaye mu Murenge Kabagali, aho abajyanama b’ubuzima babonye imibiri ine mu murima ngo batijwe na Mukamasabo Christine mu Mudugudu wa Munanira, Akagari ka Munanira.

Umuyobozi w'Akarere ka Rugango, Mbabazi Franzois Xavier, ahumuriza abaturage ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside batazihanganirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rugango, Mbabazi Franzois Xavier, ahumuriza abaturage ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside batazihanganirwa.

Hanyuma nyir’uyu murima Mukamasabo Christine akongera guhisha iyi mibiri ayirenzaho itaka kugirango itazagaragara.

Ngo byaje kumenyekana haza no kumenyekanamo umubiri wa Masengesho Andre, kuko umuryango we wahise umenya ipantaro yari yambaye ubwo yicwagwa.

Kugeza ubu, Mukamasabo ndetse n’umuturanyi we Rudasingwa Jean Berchimas bakaba bari mu maboko ya Polisi.

Ahandi hakaba ari mu Murenge wa Kinazi mu Kagari ka Rutabo, Umudugudu wa Mukoma, aho abantu bataramenyekana ngo bafashe igitiritiri bakagishingamo inshinge, barangiza bakagishyira mu kiraro cy’inka za Dusengumuremyi Samuel, kikabonwa n’umushumba mu gitondo cya tariki ya 06/04/2015.

Kugeza ubu, abashakaga kwica inka za Dusengimuremyi, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo bataramenyekana.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, akavuga ko bibabaje kubona nyuma y’imyaka 21 abantu bagifite imitima imeze itya.

Ati “Ntibyumvikana, buriya bariya bafashe igitiritiri bagashyiramo inshinge, bagirango inka ze zipfe, ndetse binagaragara ko na we ubwe bamubonye batamusiga”.

Mbabazi akomeza ahumuriza abaturage ababwira ko, abantu nk’aba batazihanganirwa kuko bagomba gukurikiranwa bagahanwa ndetse n’abandi bakareberaho.

Asaba abaturage muri ibi bihe byo kwibuka, kwirinda amagambo ndetse n’ibikorwa bikomeretsa abarokotse, ahubwo bakabafasha kwiyubaka.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka