Bugesera: Yabyaye umwana ahita amuhamba ari muzima
Umurundikazi witwa Mukashema Divine w’imyaka 17 y’amavuko, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera akekwaho icyaha cyo kubyara umwana agahita amuhamba akiri muzima.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Kayumba mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera ku gicamunsi cyo kuwa 9 Mata 2015.
Umunyabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kayumba, Kankundiye Chantal avuga ko uwo mukobwa yacunze abandi bagiye mu biganiro byo kwibuka maze abyara umwana ahita amushyira mu mwobo atangira kumutaba.
Yagize ati “Mu gihe yari arimo akora ibyo yabonwe n’umushumba wari uragiye hafi aho maze ahita atabaza umwana bamukuraho igitaka basanga atarashiramo umwuka, niko guhita bamujyana mu bitaro bikuru bya ADEPER Nyamata, ubu akaba arimo kwitabwaho n’abaganga”.
Abaganga baravuga ko uwo mwana ari muzima nta kibazo afite kuko bakomeje kumukurikirana no kumwitaho.
Kankundiye avuga ko uwo mukobwa yari amaze icyumweru aje kuba muri ako kagari kuko yari acumbikiwe n’umugore witwa Mubabende Claudine nawe akaba atari azi ko uwo mukobwa atwite.
Impamvu uwo mukobwa yakoze ibyo ntiramenyekana dore ko kugeza ubu ntacyo ashaka kuvuga, ndetse yanze konsa uwo mwana ngo ntashaka no kumureba.
Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera ishimira abaturage uburyo batanze amakuru maze bigatuma hakumirwa icyaha kitaraba.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
None uwo mukobwa ko afite imyaka irimunsi ya 18 akaba atafungwa no azahanishwa iki? no ibyaha byo gukuramo inda ko bikomeje kwiyongera tubigenze dute ?Mumfashe dusenge naho iyisi yo yararangiye .
ubuhanuzi bugomba gusohora kko ijambo ry ’Imana rivugako abagore bazifuza kuba ingumba,kdi ubugome buzagwira ibyo rero ntabwo ari igitangaza kuba umuntu yahamba umwana abyaye kdi ntakiri kuba kitahozeho,ahubwo dutunganyirize inzira uwiteka
Icyaha cyarakozwe. ariko she amategeko ateganya iki?Kubana bata rageza Ku my aka 18? kko ndabona ibi bintu ari icyorezo ,umwana ungana n’uriya mubyumweru bibili bishize yari arwajwe na polisi mubitaro bya Gakoma akekwaho gukuramo inda. birakabije!!
Ahubwo isi iraturangirana kdi ntidushaka guhinduka. Ntago tubona ibimenyetso by’ibihe
imana iramutabaye disii uwo mwana ! naho nyina bamukanire urumukwiye.
yewe uwo nawe ararwaye, ahubwo musabire uwo mwana uzakura atazi ababyeyi be!
hoya ntimukitiranye ibintu!kuba barakumiye ko umwana apfa ntibivuzeko bakumiye icyaha. kuba yarabitekereje akabishyira no kubikorwa icyaha cyarabaye ahubwo bahageze ingaruka z’icyaha zitaraba nyinshi ngo n’icyo kibondo kihasige ubuzima! Imana yakinze akaboko!!!Shimwa Mana wakoze ibikomeye ibihe byose!!!