Gatsibo: Ibyaha by’urugomo ngo bifitanye isano n’ibiyobyabwenge
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragaza ko ibyaha bishingiye ku rugomo bikunze kugaragara hirya no hino mu mirenge itandukane y’Akarere ka Gatsibo, biba bifitanye isano ya hafi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Byavuzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard kuri uyu gatatu tariki ya 1 Mata 2015, ubwo hari mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Gatsibo.

Uyu muyobozi akaba yavuze ko hakwiye kongerwa ingufu mu kurwanya ibiyobyabwenge, hakazwa n’amarondo.
|Agira ati "Tugiye gukusanya urutonde rw’abinjiza ibyo biyobyabwenge, abo tuzafata turateganya kuzabahuriza hamwe tukabigisha tukabumvisha ko hari indi mirimo bashobora gukora ikabateza imbere, abatazabyemera na bo ubwo bazakurikiranwa n’ubutabera.”
Muri iyi nama hagaragajwe ko kuba ibiyobyabwenge bidacika burundu kandi bikomeza kurwanywa, biterwa n’uruhare rwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba ndetse n’ abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge, kuko hari aho byagaragaye nko mu Murenge wa Kiramuruzi ko abo bayobozi bafatanya n’abaturage mu kunywa ibiyobyabwenge.
Mu byaha by’urugomo byagaragajwe ko bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge harimo; gukubita no gukomeretse, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata abana ku ngufu, ubujura bushingiye ku gutobora amazu n’ibindi.
Muri iyi nama hanagarutswe kandi kuri gahunda y’ubudehe harebwa aho igeze ishyirwa mu bikorwa.
Hagaragajwe ko hakiri imbogamizi zituma itagera ku ntego zayo neza, aho usanga bigirwamo uruhare runini n’abaturage batanga amakuru atari ukuri ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze batuzuza inshingano zabo uko bikwiye mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.
Ubusanzwe inama y’umutekano yaguye y’Akarere yari imenyerewe kubera ku Biro bikuru by’Akarere, ariko kuva akarere kahindurirwa ubuyobozi hafashwe ingamba ko iyi nama izajya ibera mu Mirenge mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage, umwanzuro w’iki cyemezo ukaba watangiriye mu Murenge wa Rugarama.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwomugabo simwiza pee