Rutsiro: Umugabo ngo yaburiwe irengero nyuma yo gutema umuntu

Umugabo witwa Uwimana Prosper utuye mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Kivumu ho mu Karere ka Rutsiro ari gushakishwa kuko yatemye umuntu ahita aburirwa irengero.

Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Werurwe 205 ubwo Uwimana yishyuzwaga amafaranga 29500 na Maniriho Christian ngo agahita amutema n’umuhoro yarangiza agahita atoroka.

Maniriho aya mafaranga ngo yayamuhaye mu buryo butandukanye harimo 1500 yamukopye inyama n’andi ibihumbi 28 yamugurije.

Ku wa kabiri agiye iwe kumureba ngo amwishyuze agasanga adahari maze umugore we akamubwira ko amutegereza, umugabo ngo yarahamusanze asanga bari kubiganiraho avuye kwahira ubwatsi.

Ngo yahise amukubita umuhoro mu mutwe ariruka amwirukaho amwongeza undi mu gahanga ahita na we atoroka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambi, Habimana Jean yemeza aya makuru aho yabibwiye Kigali Today muri aya magambo ” Uwimana turacyamushaka kuko yatemye umusore witwa Maniriho ubwo yajyaga kumwishyuza amafaranga yari yaramugurije ubu tukaba tutazi aho ari.”

Habimana akomeza avuga ko uyu mugabo asanzwe agira urugomo kuko ngo yigeze no gukubita umuntu ikibando mu mugongo mu myaka yashize akajya kwivuza akaba kandi ngo anakunze gukubita umugore we.

Maniriho watemwe arwariye ku Ivuriro rya Kivumu riherereye muri uwo Murenge wa Kivumu byabereyemo.

MbarushimanaCisseAimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yooo!birababaje

nzovu yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka