Gakenke: Ibyaha bihungabanya umutekano byariyongereye

Inama y’Umutekano yaguye y’Akarere ka Gakenke yo kuri uyu wa 02 Mata 2015 yagaragaraje ko umubare w’ibyaha bihungabanya umutekano wiyongereye ukava ku byaha 13 ukagera kuri 18 mu kwezi kwa Werurwe 2015.

Ibyo byaha harimo kwiyahura byakozwe n’abantu 3 batandukanye, impfu zitunguranye nazo hagaragaye abantu 3, amafaranga y’amiganano yafatiwe mu Isoko rya Gakenke hamwe n’icyaha 1 cy’umwana w’umukobwa wasambanyijwe, ibiyobyabwenge hakiyongeraho gukubita no gukomeretsa.

Ibyaha bihungabanya umutekano byariyongereye ngo biva kuri 13 bigera kuri 18.
Ibyaha bihungabanya umutekano byariyongereye ngo biva kuri 13 bigera kuri 18.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita, avuga ko iyo bakabyaga batajyaga barenza ibyaha 14 ariko ngo impamvu ishobora kuba yaratumye hagarara abantu benshi bakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ifitanye isano no kweza imyaka kuko iyo abaturage bejeje babona ayo kunywera arinaho hakunze gukorerwa urugomo.

Hakaba hafashwe ingamba ko banyir’utubari bagomba gushyiraho uburyo bwo gutangamo inzoga birinda ko abantu basindira iwabo bakaharwanira kuko uwo bizagaragara ko barwaniye mu kabari ke hazajya hafungwa.

Naho ku bijyanye n’impfu zitunguranye aho abantu bakunze guhitanwa n’impanuka z’ibirombe cyangwa n’Umugezi wa Nyabarongo unyura mu mirenge myinshi igize Akarere ka Gakenke umuyobozi w’akarere avuga ko hari ingamba zafashwe.

Agira ati “Ubundi ibyo ngibyo nta nubwo twe twabihagarika ariko ni ukugira inama abaturage bacu nk’abo begereye imigezi zo kutanywa inzoga ngo basinde cyane ku buryo bagwa muri Nyabarongo cyangwa se muri za Mukungwa, ikindi ni ukwirinda ubugizi bwa nabi ku buryo abantu barwana bakaba bajugunyana muri uwo mugezi.”

Bamwe mu bayobozi ku rwego rw’imirenge bemeza ko ahanini impfu zitunguranye zikunze guterwa n’ubusinzi aho abantu banywa bagasinda mu gutaha bakaza kwikubita nko mu mukingo cyangwa no mu mugezi bagahita bapfa ariko kandi ngo bafite ingamba bafashe kugiran go abantu badakomeza kujya bapfa mu buryo butunguranye.

Alain Muhoza, Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Rusasa ko ingamba bafite ari izisanzwe ahubwo baka bagomba kwongeraho gukomeza gukaza cyane cyane kwigisha abaturage no kubabwira ko bagomba gukunda ubuzima bwabo ndetse no kuburinda bakanabasobanurira ibintu byose bishobora kuba byatera ingaruka zitunguranye.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka