Bugesera : Umugabo bikekwa ko yari Umurundi yasanzwe munsi y’umuhanda yapfuye
Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ngeruka, kuri uyu wa 30 Werurwe 2015 ngo batoraguye munsi y’umuhanda umurambo w’umugabo witwa Ngeraguhiga Leonidas ngo wari umupagasi mu ako karere.
Ngo wabonwe n’abagenzi bihitiraga mu Mudugudu wa Buhara mu Kagari ka Gihembe mu Murenge wa Ngeruka maze bahita batabaza.
Mukangango Athanasie, wari umugore wa nyakwigendera, avuga ko yari amaze igihe batabana kuko ubuyobozi bwabasabye ko baba batandukanye gato kuko bahoraga mu ntonganya n’amakimbirane bigateza umutekano muke no mubaturage.
Ati “ Njye nahisemo kumuta musigira umwana twari twarabyaranye w’imyaka ibiri, ariko ejo bundi yaje kundeba ampa umwana ambwira ko atabasha kumurera kuko afite intege nke z’uburwayi, nyuma yo kunsigira umwana numvise bampamagara ngo babonye umurambo we”.
Gusa uyu mugore avuga ko umugabo we akomoka mu gihugu cy’u Burundi mu Ntara ya Kirundo.
Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera itangaza ko icyishe uyu mugabo kitaramenyekana gusa hakaba hakekwa uburwayi busanzwe.
Hagati aho umurambo we we ukaba wapimwe n’abaganga kugirango hamenyekane icyamwishe ariko ntitwashoboye kumenya icyavuye muri iryo suzuma.
Umurambo ukaba wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru by’ADEPR Nyamata.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imfpu z’abantu za z’urujijo kuri uwo murenge ko zikabije raa ! Ubuyobozibw’aho bwakagombye kureba impamvu mu buryo bwimbitse.